Ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge cyahinduye uburyo bwo gutanga serivisi

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), cyatangiye uburyo bw’imikorere mishya y'ikoranabuhanga.

Dec 13, 2021 - 10:49
Dec 13, 2021 - 11:19
 0
Ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge cyahinduye uburyo bwo gutanga serivisi
Raymond Murenzi umuyobozi mukuru wa RSB

Ubusanzwe ngo byatwaraga iminsi igera kuri itanu kugira ngo umuntu ushaka serivisi muri RSB azihabwe, ariko ngo ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kubona serivisi bakeneye mu gihe cy’iminota 20 gusa.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi yavuzeko uburyo bwari busanzwe butoroherezaga abashaka serivisi ariko Ubu buryo bushya bwaje kubikemura.

Ati “Hari serivisi twatangaga mu by’ukuri mu minsi itanu, kubera kugenda, kugaruka, kwishyura, kuza kureba ibyo basabye, bikaba byaragabanutse, aho iminsi itanu yagabanutse ikagera ku minota hagati ya 20 na 30 iyo serivisi ukaba wayibona. Turabyishyimiye cyane kuko abatugana bari basanzwe mu by’ukuri ari ikintu banenga, kuko tutari tugifite, ariko ubu ikoranabuhanga tugiye gukoresha rizajya ryihutisha serivisi dutanga”.

Iyi nkuru yishimiwe n’abatari bacye cyane cyane abakoresha serivici za RSB kuko nabo bemeza ko gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga bifasha abatari bacye bitewe n’uko byose umuntu azajya abikorera hafi bitamusabye kubanza kujya kuri RSB gusaba serivisi, akazanasubirayo kureba igisubizo.

Ibigo bya leta ndetse nibyigenga birashishikarizwa gukoresha Ubu buryo bw'ikoranabuhanga mugutanga serivisi zitandukanye kuko uretse Kuba zihuta ninabwo buryo bwizewe Kandi bugezweho.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.