Minisitiri w'intebe w'ubuhinde ategerejwe mu Rwanda mu 2022

U Rwanda ruri mu bihugu 8 minisitiri w'intebe w'ubuhinde Narendra Modi azagiriramo uruzinduko umwaka utaha.

Dec 13, 2021 - 10:27
Dec 13, 2021 - 11:20
 0
Minisitiri w'intebe w'ubuhinde ategerejwe mu Rwanda mu 2022

Uretse u Rwanda, Modi azagirira uruzinduko muri Leta zunze ubumwe z'abarabu, Ubudage, Denmark, Indonesia, Uburusiya, ubuyapani na Sri Lanka, izo ngendo zose zizashingira ku miterere ya COVID-19 n'ingamba zo kuyirinda zizagenda zishyirwaho hirya no hino ku isi.

Kimwe n'abandi bayobozi bose Narendra Modi yari yarahagaritse ingendo kuva mu gUushyingo 2019, bitewe nuko hari hagaragaye iki cyorezo mu bushinwa buturanye n'Ubuhinde. Muri werurwe uyu mwaka nibwo uyu muyobozi yagiriye uruzinduko muri Bangladesh aza no kwitabira inama ya Quat summit yabereye muri leta zunze ubumwe za Amerika, Ni mugihe yitabiriye n'inama rusange y'umuryango w'abibumye yabereye muri iki gihugu.

Minisitiri w'intebe Narendra Kandi yitabiriye inama ya G20 yabereye mu butariyani, akaba arirwo rugendo mpuzamahanga aheruka.

Narendra Modi yaherukaga mu Rwanda mu 2018, aho yagize uruzinduko rw'iminsi 2 anatanga inka 200 mu mudugudu w'ikitegererezo uri mumurenge Wa Rweru mu karere ka Bugesera. Icyo gihe yasinye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano, itunganywa ry'umusaruro w'amata, ubuhinzi, umuco no kongera umusaruro w'ibikomoka ku mpu.

Icyo gihe kandi u Rwanda rwahawe inguzanyo y'amafaranga miliyoni 200 z'amadorari, azakoreshwa mu bijyanye no kwagura icyanya cy'inganda ndetse n'ibikorwa byo kuhirira imyaka. Narendra Modi yashimye uburyo inkunga igihugu cye cyahaye u Rwanda yakoreshejwe neza.

Muri kamena umwaka ushize nibwo perezida wa repuburika Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone na Narendra Modi, aho yagarutse ku buryo inka yatanze mu Rwanda zagize akamaro mukongera umusaruro w'amata mu gihugu. Icyo gihe abayobozi bombi bemeranywa gufatanya mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

Umubano hagati y'ibihugi byombi uhagaze neza, ndetse u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyafunguwemo ibiro bihagarariye Ubuhinde. Muri gahunda Ubuhinde bwari bufite bwo gufungura ibiro 18, mu rwego rwo kubaka no kuzamura umubano w'abwo na Afurika.

 

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.