Inkuru mbi yumvikanye ku marembo ya Vatican

Kuri uyu wa Gatandatu, Isi yatunguwe no kumva ko Papa Benedicto XVI yatabarutse. Menya ibyaranze ubuzima bwe.

Dec 31, 2022 - 16:52
Dec 31, 2022 - 17:00
 0
Inkuru mbi yumvikanye ku marembo ya Vatican


Kuri uyu wa 31 Ukuboza, Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Vatican mu Butaliyani bwemeje ko uwahoze ari Papa akaza kuza gutungurana ahishura ko yeguye mu mwaka wa 2013, uwo akaba ari Papa Emeritus Benedicto XVI yatabarutse ku myaka 95. Ubu butumwa bubaje bwaje nyuma yaho ku wa Gatatu w'icyi Cyumweru, Papa Francis yahishuye ko Papa Benedicto XVI arembeye bikomeye i Mater Ecclesiae.


Ubwo butumwa bwemeje ko Papa Benedicto XVI yatabarutse kuri uyu wa Gatandatu, Saa 8:34 ku Isaha Ngenga Masaha ya GMT, mu Rwanda_ Butare, Mutara, Cyibungo na Kigali twari tugeze Saa 10:34'. Akaba yaguye aho yararwariye i Mater Ecclesiae. 


Kuri ayo masaha amaze gutabaruka, inzogera zumvikanye hirya no hino mu Bikingi bya Kiliziya Gatolika; inzogera yumvikanye i Munich mu Budage, yumvikanye kandi n'i St Peter's Square, Roma.


Itangazo ryavuye i Vatican ryahishuye ko Umubiri wa Papa Benedicto XVI uzashyirwa muri Bazilika yitiriwe Umutagatifu Petero (St Peter's Basilica ) ku wa 2 Mutarama 2023 kugira ngo abantu bazaturuka imihanda yose ku Isi bazabone uko bamusezeraho.


Biteganyijwe ko ku wa 5 Mutarama 2023, aribwo Papa Francis azayobora umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.


Uyu Papa Benedicto XVI yavukiye mu Budage, amazina ye bwite ni Joseph Ratzinger. Yatorewe kuba Papa mu mwaka wa 2005, akaba yarafite imyaka 78, ni umwe mu Bapapa bagiye kuri uwo mwanya bakuze cyane. Yabaye Arikeyipisikopi wa Munich mu Budage kuva mu mwaka wa 1977 kugeza mu mwaka wa 1982. Yatungiye Isi mu mwaka wa 2013, ubwo yatangazaga ko yeguye ku mwanya wo kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Ni ibintu byaherukaga mu myaka 600 yari ishize; mu mwaka 1415, Papa Gregory XII na we yatangaje ko yeguye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.