Justin Bieber ntaho acikira umujinya w'Abayahudi

Nyuma yuko umuhanzi Justin Bieber atanze igitekerezo ku ntambara iri kuba hagati ya Israel na Hamas ariko akitiranya amafoto yakoresheje, akomeje gucanwaho umuriro.

Oct 14, 2023 - 15:35
Oct 14, 2023 - 15:41
 0
Justin Bieber ntaho acikira umujinya w'Abayahudi

Umuhanzi wo muri Canada Justin Bieber muri iki Cyumweru hagati yisamye yadandaye ubwo yasibaga ifoto yari yashyize ku ruta rwe rwa Instagram avuga ku gitero gikomeye umutwe wa Hamas wagabye kuri Israel ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ariko iki gihugu nacyo cyigatangira kwihorera mu buryo bw'agashinyaguro.

Beiber yanyarukiye ku ruta rwe rwa Instagram maze ashyiraho ifoto yo muri Gaza aho ingabo za Israel ziri kuroha ibibombe bikaze bikaba biri gushyira hasi umugi, arangije yandika ati " Ndasengera Israel." Ibi yari akoze byazamuye umujinya wa benshi haba ku bantu bashyigikiye Israel cyangwa se Palestine.

Justin Bieber witiranyije amafoto yo muri Gaza na yo muri Israel ari gucanwaho umuriro

Umuntu wa mbere wakubuse amaso iyo foto yahise atera hejuru avuga iyo ari ifoto yo muri Gaza kandi ko abantu bo mu muryango we bishwe na Israel. Ku rundi ruhande hahise haduka abashyigikiye Israel nabo bavuga ko ari gushaka gutabariza Hamas kandi ari yo yabagabyeho igitero. Ku mbuga nkoranyambaga, urugamba rwahise rutangira ubwo rubura gica gusa abashyigikiye Israel bariganza cyane.

Hari abandi bakomeje kuvundereza ibitutsi uyu musore bibaza niba atazi gutandukanya amakuru cyangwa se niba nta n'ubumenyi yaba afite kuri iki kibazo. Icyakora, nyuma y'isaha yahise agaruka asiba ya foto noneho ashyiraho ifoto yo muri Israel noneho yandika ya magambo yari yanditseho mbere, amahoro arahinda.

Justin Bieber baramusaba ko asaba imbabazi za poste ye 

Abandi bakaba barahise bamusaba gusaba imbabazi zibyo yakoze, ariko undi aryumaho. Magingo aya, intambara irakomeje aho Israel ikomeje gusuka amabombe muri Gaza bakaba baranasabye abaturage batuye mu Majyaruguru yuyu mugi kwimukira mu Majyepfo yawo bitarenze none tariki ya 14 Ukwakira. 

Mu gitero Hamas yakoze kuri Israel, abantu 1,3000 barishwe mu gihe abandi 150 bashimuswe n'uyu mutwe. Ni mu gihe bitangazwa ko ibitero bya Israel bimaze kwivugana abarenga 1,4000 aho muri Gaza. Magingo aya, Israel iri gukusanya amagana y'abasirikare bagomba gukora igitero ku butaka bwa Gaza.