KABUGA Felicien yarinumiye mu rukiko

Urubanza rw’Umunyarwanda Kabuga Felicien ucyekwaho ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 yageze imbere y’ubutabera Irahe mu Buhorandi

Sep 30, 2022 - 10:19
Sep 30, 2022 - 10:21
 0
KABUGA Felicien yarinumiye mu rukiko

KABUGA Felicien yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.Aho yari amaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera ngo bumuryoze ibyaha bya genocide ya korewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda.

KABUGA Felicien ku myaka 89, akaba yaravutse ku wa 1 Werurwe 1933. Yavukiye I Mukarange mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru. Akaba yari umucuruzi w’umuherwe mu gihe cya geneocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Uyu kandi akaba ari nawe wateraga inkunga radio rutwitsi mu gihe cya genocide RTLM . Akaba yaranaguze ibikoresho byakoreshejwe mu gihe cya genocide nk’imihoro nibindi. Nkaho bidahagije kandi yagiye avuga imbwirwaruhame zikangurira gukora genocide.

Kabuga Felicien urubanza rwe rwakomeje kujya ruzamo amananiza, nko kuba yarabanje kwanga kuza kuburanira Arusha muri Tanzania ashaka kujya Irahe. Ikindi kandi bigezemo hagati yanze uwamwunganiraga mu mategeko yari yahawe n’urukiko rwa UN,baramuhinduye ahabwa undi.

Ku wa kane tariki ya 29 Nzeri 2022 ahagana I saa 10:00 I Kigali mu Rwanda ikaba n’isaha y’Irahe, nibwo urubanza rwa KABUGA rwari rutangiye aho atigeze agaragara mu rukiko. Umucamanza akaba yavuze ko KABUGA yanze kwitabira kubushake kuko ameze neza. Nubwo ataje mu rukiko umucamanza yanzuye ko urubanza nta kabuza rugomba gukomeza.

Ku wa gatatu tariki ya 28 Nzeri nibwo uwunganira mu mategeko KABUGA yandikiye urukiko arumenyesha ko umukiriya we atazitabira urubanza kuko bamwimye uburenganzira bwo kwihitiramo umwuganira mu mategeko ashaka.

Urubanza rwa Felicien rukazajya ruba amasaha abiri gusa kubera ikibazo kizabukuru , ikindi urubanza rwe ruzajya ruba ku wa kane gusa I saha ya saa 10:00 , bivuze ko urubanza rwe ruzasubukurwa ku wa 5 Ukwakira 2022.

Abantu benshi bakaba bafite impungenge ko yazapfa ubutabera butagezwe kuko ageze muzabukuru kandi akaba akunze kurwara kenshi kuko no mu minsi yabanje yazaga mu rukiko nta mbara z’umubiri kandi ari no mu kagare kabarwayi.