Abasivire bakomeje gupfa nk'inshishi muri Ukraine

Nyuma yaho Uburusiya bwiyometseho ibice bine bya Ukraine,abasivire bakomeje gupfa, impande zose ziri gushinjanya

Oct 2, 2022 - 13:29
Oct 22, 2022 - 09:58
 1
Abasivire bakomeje gupfa nk'inshishi muri Ukraine

Guhera kuri tariki ya 23 kugera kuya 27 Nzeri 2022 nibwo uduce two muri Bonbas abaturage bakoze kamarampaka bemeza kwiyunga kugihugu cy' Uburusiya.

Uduce tugera kuri tune ari two Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporozhye, abaturage bakoze kamarampaka bemeza ko bagomba kwiyomora kuri Leta ya Ukraine.

Kuri tariki ya 30 Nzeri 2022 nibwo Leta ya Moscow yemeje ubusabe bw'uduce twiyomoye kuri Ukraine. Putin yahise atangaza ko  azakoresha imbaraga zose afite kugira ngo arengere utwo duce nihagira igitero na kimwe kitugabwaho.

Kuri ubu ibisasu byakajije umurego nyuma yuko Moscow itangaje ko izakora buri kimwe ngo irengere utwo duce two muri Bonbas twayiyunzeho.

Guverineri wa Kharkiv Oleg Synegubov,avuga ko igitero cyagabwe ku modoka y'abasivili mu karere ka Kupyansk ari ubugome budashobora kuba bufite ishingiro.

Yakomeje avuga ko abantu 24 bahise bitaba Imana, hakaba harimo umugore utwite n'abana 13. Ibi akaba yabitangaje kurubuga rwa telegram.

Abayobozi ba Ukraine bavuze ko ingabo z’Uburusiya zarashe imodoka y’abasivili mu majyaruguru ya Ukraine ihitana abantu 24.

Uburusiya ntabwo bwahise bwemera cyangwa ngo bugire icyo butangaza kuri ibyo Leta ya Ukraine iri gutangaza ko ingabo zayo ziri kurasa imodoka z'abasivire.

Ubushinjacyaha bwo mu karere ka Kharkiv bwagize buti: “Ku ya 30 Nzeri abashinjacyaha, bashinzwe iperereza mu nzego z’umutekano n’abapolisi bavumbuye imodoka zirindwi zarashwe".

Iri tangazo rigira riti: "Umurongo w'imodoka warashwe n'ingabo z'Uburusiya ku ya 25 Nzeri, ubwo abaturage bageragezaga kwimuka."

Ukraine yavuze ko ku wa gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022, byibuze abantu 30, barimo abana, bishwe abandi benshi bagakomereka mu iraswa ry’imodoka za gisivili mu karere ka Zaporozhye.

Kurundi ruhande ku wa gatandatu, tariki ya 01 Ukwakira ingabo za Ukraine zinjiye mu mujyi wa Lyman  uherereye mu Burasirazuba bwa Kharkiv  ubwo ingabo z’Uburusiya zasubiraga inyuma.

Kharkiv ubu niho urugamba rw'ijyanamuntu ruri kubera.Kharkiv tubibutse ko ari umujyi wa kabiri muri Ukraine.

Ubusiyusiya bwatangaje ko bwakuye abasirikari i Lyman, ku birometero 100 mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Kharkiv. Abasesenguzi biyi ntambara bakaba bavuga ko gusubiza inyuma ingabo aha Lyman ari amayeri mashya ingabo z'Uburusiya zizanye kugira ngo zibone uko zisenya Ukraine neza.

Kuri ubu Ukraine iri gushaka uburyo yakwigarurira uduce twiyomotse kuburusiya ari ko biracyari ingorabahizi. Aha kandi Ukraine ikaba ikomeje gukoresha iturufu yo kuvuga ko Uburusiya buri kwica abasivire. Ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'isi nabyo bikomeje kubyandikaho cyane.

Dutegeteje kumva icyo leta y'Uburusiya itangaza kubyo Ukraine iri kuyishinza byo kwica abasivire kurugamba.