Ubukonje bwivuganye abatari bake, abandi bubashyira mu icuraburindi

Ubukonje bukomeje gushegesha kimwe mu bihugu by'ibihangage ku Isi, Leta Nzuze Ubumwe z'Amerika.

Dec 27, 2022 - 10:46
Dec 27, 2022 - 11:24
 0
Ubukonje bwivuganye abatari bake, abandi bubashyira mu icuraburindi


Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza, inkuru yazindukiye mu bitangazamakuru birimo na Associated Press ni uko ubukonje budasanzwe bukomeje kuyogoza Amerika y'Amajyaruguru cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu ntara ya Montana mu burengerazuba bw'Amerika, ubushyuhe bwagabanutse bugera kuri 45 mu nsi ya zeru( -45C). Ku munsi w'ejo abivuganywe na bwo ni 25, naho ku Cyumweru, kuri Noheli, hapfuye 13.


Ubwo bukonje bukomeje guca ibintu muri Leta ya New York. Umuntu ugerageje kugera muri uwo mujyi agira ngo habaye intambara, abantu barahunze, nta muntu wapfa kubona mu mihanda, bose baba bihindiye mu nzu. Harangwa n'urubura rwinshi ruba rwuzuye amazu n'amamodoka aparitse hanze.


Igitangazamakuru AP, cyatangaje ko abagera ku bihumbi magana abiri batagira umuriro, mu bice bitandukanye bya Amerika umuriro warabuze, ibyo bigashyira mu kaga ubuzima bw'abahatuye, kuko wabafashaga gushyushya mu nzu.


Igendo z'indege na zo zikomeje kuba ikibazo. Amakompanyi amwe yahagaritse ingendo kubera ikirere kimeze nabi, byatumye batarya Noheli neza.


Umukuru wa Leta ya New York, Kathy Hochul, akaba avuka mu gace ka Buffalo, yatangaje ko ubu bukonje ari bwo bwa mbere buyishegeshe mu mateka ya Buffalo na New York. 


Abakurikiranira hafi imihindagurikire y'ikirere batangaje ko ubukonje budasanzwe n'urubura bizagabanuka mu minsi iri imbere. Bakaba bagiriye inama abaturage yo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, kuko igihe icyo ari cyo cyose ubukonje bwafata indi ntera.


Leta zikaba zikomeje gutabara abatari bake bagoswe n'urubura, hari urwatwikiriye inzu ndetse n'urwuzuye aho batuye, rubabuza gusohoka mu nzu.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.