Beijing ubu niwo mujyi ufite abatunze za miliyari z’amadolari benshi kurusha indi mijyi yose ku isi

Umujyi wa Beijing ubu niwo ufite abantu benshi batunze za miliyari z’amadorari ya Amerika kurusha indi mijyi ku isi, nk’uko biri ku rutonde rushya rw’umwaka wa 2020 rwa Forbes rw’abaherwe ku isi.

Apr 8, 2021 - 13:27
 0
Beijing ubu niwo mujyi ufite abatunze za miliyari z’amadolari benshi kurusha indi mijyi yose ku isi

Uyu murwa mukuru w’Ubushinwa ubu ufite 100 muri abo nyuma y’uko umwaka ushize hiyongereyeho 33, nk’uko iki kinyamakuru cy’ubukungu kibivuga.

Beijing yaciye kuri New York ubu ifite aba baherwe 99, yari imaze imyaka irindwi ari iya mbere.

Kubera ko Ubushinwa bwabashije kurwanya Covid-19 vuba, ikoranabuhanga riteye imbere n’amasoko akomeye y’imari n’imigabane byafashije Beijing kuzamuka mu mari.

Nubwo uyu mujyi ubu ariwo ufite abaherwe benshi, umutungo rusange w’abatunze za miliyari b’i New York ugera kuri miliyari $80 uraruta uw’ab’i Beijing nabo uwushyize hamwe.

Zhang Yiming ukize kurusha abandi i Beijing, yashinze urubuga TikTok rushyirwaho amashusho ni nawe ukuriye kompanyi ByteDance ifite urwo rubuga. Umutungo we wikubye kabiri ugera kuri miliyari $35.6

Umuntu ukize kurusha abandi muri New York, uwahoze ari ’Mayor’ wayo Michael Bloomberg, umutungo we ugera kuri miliyari $59.

Izamuka ry’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga
Kompanyi nini z’ikoranabuhanga mu Bushinwa na Amerika, zarungutse cyane muri iki gihe cy’icyorezo aho abantu benshi baguriye kuri internet no guyishakaho uko bihugenza.

Ibi byatumye ubutunzi bw’abashinze ibyo bigo n’ababifitemo imigabane butumbagira.

Ubushinwa, amakuru yabwo arimo n’aya Hong Kong na Macao mu mibare ya Forbes, bwongeye abatunze za miliyari benshi kuri urwo rutonde kurusha ibindi bihugu byose ku isi, 210 bashya.

Kimwe cya kabiri cy’abo baherwe bashya ku rutonde, umutungo wabo uva mu bikorwa n’inganda cyangwa mu ikoranabuhanga, muri abo harimo umugore Kate Wang wakuye imari muri e-cigarettes.

Ubushinwa ubu bufite abatunze za miliyari 698 buri kwegera Amerika ikiri imbere ifite 724. Ubuhinde ni ubwa gatatu n’abagera ku 140.

Utunze miliyari umwe buri masaha 17

Umuhigo w’abaherwe 493 bashya baje ku rutonde rw’umwaka ushize, ugereranyije buri masaha 17 habonekaga umuntu umwe mushya utunze miliyari y’amadorari, nk’uko Forbes ibivuga.

Jeff Bezos, washinze kandi ukuriye iguriro rya Amazon, niwe muntu utunze kurusha abandi ku mwaka wa kane yikurikiranya. Umutungo we mu mwaka ushize wavuye kuri miliyari $64 ugera kuri miliyari $177.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175