Kylie Jenner aricuza kuba yaribagishije

Umwe mu bo muryango w'Aba-Kardashians, Kylie Jenner yavuze ko yicuza kuba yaribagishije isura, ngo ni ikintu azarinda umwana we.

Apr 29, 2023 - 10:44
Apr 29, 2023 - 10:50
 0
Kylie Jenner  aricuza kuba yaribagishije
Kylie Jenner n'umukobwa we Stormi, (photo;Internet)

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, 29 Mata, byamenyekanye ko Kylie Jenner ari kwicuza kuba yarishoye mu byo kwibagisha bimwe mu bice by'umubiri we birimo n'isura ye. Ni ibintu yahishuye ko azarinda umwana w'umukobwa we, Stormi.

Hari mu kiganiro akorana n'abavavandimwe be, kizwi nka "Keeping up with Kardashians" yavuze ko kimwe mu bintu yicuza yakoze mu buzima bwe ari ukwibagisha isura ye.

Yagize ati;" Ndicuza ko nibagishije isura yange (plastic surgery) kuko nagiye nkomeza kujya kwibagisha kugira ngo ngire ubwiza budasanzwe. Byatumye ngirwaho ingaruka zitandukanye."

"Mba mfite ubwoba ko nzahura n'ingaruka zidasanzwe bitewe n'uko kwibagisha."

Yavuze ko atazigera yemerera umukobwa we, Stormi kubyishoramo, ati;" Nkurikije ingaruka nahuye na zo, sinzemerera umukobwa wange, Stormi kwibagisha kuko ari ibintu bibi cyane."

Ibi Kylie Jenner abitangaje nyuma y'iminsi itari mike abihakana ko atigeze yibagisha isura ye, ariko uko iminsi yagiye yicuma ni ko yagizweho n'ingaruka na byo, bituma abyemerera mu itangazamakuru ko yibagishije.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.