Musanze: Urukiko rwemeje ko Umuholandi yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka binyuranyije n’amategeko, ahita asenyerwa

Musanze: Urukiko rwemeje ko Umuholandi yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka binyuranyije n’amategeko, ahita asenyerwa

Umuholandi Hendrik Noordam Jan utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, yasenyewe nyuma y’uko urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka bwari bwubatsemo inzu ebyiri.

Uyu muryango uhagarariwe na Kajyambere Silas wavutse mu 1958 umaze imyaka igera kuri itatu uburana n’uyu Muholandi agace k’ubutaka kari mu kibanza UPI: 04/03/08/04/3628, ari na ko uyu muryango wari utuyemo.

Hendrik mu nkiko yasobanuye ko yaguze iki kibanza cyose n’uwitwa Manene Ladislas wari waraguze na Kajyambere tariki ya 29 Gicurasi 2013.

Gusa mu kiganiro Manene yagiranye na Bwiza.com, nk’uko yanabihamirije inkiko, yahakanye ibyo kugurisha Hendrik iki kibanza cyose. Ngo icyo baguze ni agace kacyo katari gaherereyemo izi nzu, akemeza ko icyateje izi mpaka zikagera mu nkiko ari uko yakagurishije Umuholandi hatarakorwa igabwa (subdivision) ngo buri gace kabone nimero n’icyangombwa byako.

N’uwitwa Igitangaza Anne Marie wari uhagarariye uyu Muholandi muri ubu bugure hagati ye na Manene, yahamije ko ubutaka bwaguzwe ari agace katarimo ikibanza cyarimo inzu z’umuryango wa Kajyambere.

Urukiko rukuru rwa Musanze rwemeje ko Hendrik agomba guhabwa ikibanza cyose, abahesha b’inkiko basimburana bajya kurangiza urubanza ariko bagera kuri iki kibanza bagasubirayo batabikoze, cyane ko habaga hari abaturage benshi bamagana icyo bise akarengane kakorewe umuryango wa Kajyambere.

Haje Umuhesha w’inkiko wa nyuma Me Kwizera Darius, tariki ya 11 Werurwe 2021 yandikira umuryango wa Kajyambere ko ugomba kuva muri iki kibanza bitarenze ku ya 15. Bitewe n’uko wanze kukivamo, tariki ya 16 uyu munyamategeko yajyanye abantu basenyera uyu muryango, utangira gusiragira.

Umuryango wa Kajyambere wakuwe muri iki kibanza, urasenyerwa mu gihe wari waramaze kurega Hendrick mu rukiko ko ashaka kuwambura ikibanza. Wasabaga ko hakorwa ‘subdivision’, Umuholandi agasigarana agace yaguze.

Umaze gusenyerwa, Hendrik yahise yubakisha urukuta rurerure ku kibanza umuryango wa Kajyambere wari utuyemo, yubakamo n’inzu za ’annex’.

Tariki ya 9 Werurwe 2022, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwemeje ko ikibanza kigomba kugabwamo ibice bibiri, Hendrik agasigarana agace yaguze. Uyu muryango wategereje ko Umuhesha w’Inkiko ajya kurangiza urubanza.

Mu masaa sita yo ku wa 3 Kamena 2022, Umuhesha w’Inkiko yageze kuri iki kibanza, ategeka ko urukuta Hendrik yakikije aho umuryango wa Kajyambere wari utuye n’inzu uyu Muholandi yubatsemo bisenywa, abaturage bamufasha kubishyira mu bikorwa.

Mbere y’uko ibi bikorwa bisenywa, Hendrik yabanje kugirana ibiganiro n’umuryango wa Kajyambere kugira ngo awishyure ariko ntasenyerwe.

Muri ibi biganiro, ngo Kajyambere yasabye Hendrik kumwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50, undi arabyanga kuko yabonaga ari menshi, ahita agenda, arahirira kuzajurira icyemezo cy’urukiko.