Remontada irakozwe, u Rwanda rurakomeza. harakurikira iki?
Amavubi y'abatarengeje 23 akoze ibyasaga nk'inzozi. Ni mu mukino wo kwishyura wahuzaga u Rwanda U23 na Libya U23 i Huye imbere y'abakunzi batari bake ba ruhago, amavubi yatsinzwe umukino ubanza ibitego 4-1 igitego rukumbi cy'amavubi cyatsinzwe na Kamanzi Ashraf, ibyasaga nkaho byagabanyije amahirwe y'u Rwanda kuba rwakomeza mu kindi cyiciro, ku mbehe ya Mukura VS amavubi ahakubitiye umunyafu Libya ibitego 3-0 byatsinzwe na Rudasingwa Prince ndetse na Niyigena Clement watsinze bibiri Remontanda iba iruzuye, Libya itaha amara masa.
nyuma y'uko Amavubi asezereye Libya mu ijonjora ribanza ryo gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2023 nyuma ya 'Remontada' ikomeye ikozwe i Huye, niki gikurikira?
Captain w'Amavubi Niyigena Clement atsinda igitego cya mbere cy'amavubi u23, umupira yarahawe na ISHIMWE Jean Rene
Amavubi arakurikizaho Mali ni mukiciro gikurikiraho, umukino ubanza uzakinirwa i Bamako muruku kwezi kwa cumi Taliki 20 naho umukino wo kwishyura ukazaba Taliki 27 ukwakira.
Umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi
Ikipe y'u Rwanda U23 yabanje mu kibuga
aba bakinnyi batarengeje 23 b'amavubi bongeye gutuma abanyarwanda babyina intsinzi doreko byaherukaga mugihe kitari icya vuba.