Ubutaka bwatumye umwana ajugunya se mu iriba

Kutumvikana ku butaka byatumye umusore w'imyaka 22 afata icyemezo cyo kujugunya se mu iriba.

Feb 1, 2023 - 16:54
Feb 3, 2023 - 16:38
 0
Ubutaka bwatumye umwana ajugunya se mu iriba


Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y' umusore w' imyaka 22 yafashe umwanzuro wo kujugunya se mu cyobo cy' iriba, nyuma y' amakimbirane karundura bagiranye aganisha ku isambu. Yakuwe muri iryo riba amazemo iminsi 3.


Uyu mwana w'umusore witwa Charles Kiplangat Rotich yajugunye mu iriba ise, Samuel Tanui w'imyaka 60. Byatewe no kwangirwa kugurisha igice cy'ubutaka bw'umuryango.


Umwe mu bayobozi bo mu gace ka Bomet ayo mahano yabereyemo, Lenny Ngeno yahishuye ko byose byatewe n' amakimbirane ku butaka. Ise yanze ko umuhungu we agurisha ubutaka bw'umuryango, ikintu ngo cyamuteye uwo mutima mubi.


Uwo muhungu akimara gukora ibyo, yakomeje gutekereza ko se yamaze kwitaba Imana. Uwo musaza yakuwemo n' abumvise atakiramo.


Uyu mupapa yakomeje kuririra muri iryo riba iminsi itatu. Yaje gukurwamo ahita yihutanwa kwa muganga.


Ubuyobozi bwa Bomet bwavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekana ababigizemo uruhare.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.