Huye: Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe inka
Mu Karere ka Huye abarokotse Jenoside batishoboye bahawe inka, abacuruzi bahombejwe na Covid-19 baragobokwa.
Umwanditsi:Iradukunda Yves
Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, byagabiye inka imiryango umunani y’abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Huye, naho abakoraga ubucuruzi bagahomba kubera icyorezo cya Covid-19 bagenerwa inkunga yo kubafasha.
Abaturage borojwe inka zizabafasha kwiteza imbere
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Tumba ho mukarere ka Huye. Hatanzwe inka umunani ku miryango umunani naho abacuruzi umunani bahombejwe na Covid-19 buri wese ahabwa ibihumbi 200 Frw. Hari abandi babiri bafite ababo biciwe kuri CHUB muri Jenoside, batewe inkunga y’ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe.
Dr Sendegeya Augustin, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya CHUB yavuze ko ari igikorwa bagize ngarukamwaka mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha kugira imibereho myiza n’iterambere.
Abarokotse jenoside bahawe inka zizabahindurira ubuzima
Yagize ati “Ni igikorwa ngarukamwaka kikaba kimwe mu byo dukora mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icya mbere hari ukwibuka, icya kabiri ni ukurwanya Jenoside naho icya gatatu ni ukureba abarokotse Jenoside bari mu buzima butari bwiza tukabafasha mu buryo bufatika. Gusa uyu mwaka twatekereje kongeraho kugoboka abari bafite ubucuruzi bakagwa mu gihombo kubera icyorezo cya Covid-19.”
Gahunda yo gutanga inka igenda itanga umusaruro
Kuva batangira iyo gahunda mu 2014 kugeza ubu bamaze gutanga inka 147 mu mirenge 10 yo mu Karere ka Huye kandi n’igikorwa bazakomereza n’ahandi.
Uwamurera Letitia, umwe mu bahawe inka yavuze ko korora iryo tungo mu muryango we babiherukaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda, ahamya ko agiye kubaho neza we n’abana be kubera ko izabaha amata n’ifumbire. Yavuze kandi ko inka yahawe ari isezerano ry’Imana kuko yabonye ikimenyetso kibigaragaza.
Ati “Inka nahawe ntabwo nshidikanya ko ari isezerano kuko imibare ine iheruka ku iherena ryayo ingana n’imyaka mfite. 1979 ni yo mibare iheruka ku iherena ry’inka bampaye kandi ni bwo navutse. Mfite ibyishimo byinshi, aya marira ni ay’ibyishimo.”
Kabera Vianney wahawe ibihumbi 200 Frw yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyahombeje ubucuruzi bwe bw’ibirayi, bityo ayo mafaranga ahawe agiye kuyakoresha mu kongera gucuruza.
Yagize ati “Ubuzima bugiye kongera gukomeza, ubu rero ngiye gucuruza nk’uko nacuruzaga ndebe n’indi mishinga nkora kuko amafaranga akora byinshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimiye ubuyobozi bwa CHUB n’abakozi baho, avuga ko igikorwa bakoze gishimangira ko buzuza inshingano zabo zijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza.
Ati “Ni igikorwa twishimira kuko inshingano zo guharanira ko abaturage b’aho CHUB ikorera bagira ubuzima bwiza biragaragara ko bazirimo neza kandi batanga urugero rwiza ku bindi bigo byose bikorera mu Karere ka Huye.”
Zimwe mu nka CHUB yatanze mu myaka yashize zarabyaye inshuro zigera kuri eshatu zihindura imibereho y’abazihawe, boroza abandi aho imibare yerekana ko zimaze kurenga 300.
Ibi bitaro bikora n’ibindi bikorwa birimo gutera inkunga imishinga iciriritse y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuva mu 2014 kugeza ubu bamaze gutera inkunga imishinga ifite agaciro ka miliyoni 14 Frw.
