Zimbabwe nk’ igihugu cyabaye icya mbere cyagaragaje kikanemeza imiti yo kwirinda HIV
Zimbabwe yabaye igihugu cya gatatu mu isi gitangije gahunda yo gutera abaturage urukingo rwa virusi itera Sida [HIV].
Yanditwe na: MURAMIRA Racheal
Ishami ry’umuryango ryabibumbye ryita ku buzima ryishimiye intambwe ikomeye y’igihugu kubwo gushyigikira ikoreshwa rya CABOTRAVIR (CAB-LA) imara igihe kirekire.
Zimbabwe ibaye igihugu cya mbere muri Africa ndetse ikaba n’igihugu cya gatatu ku isi cyemeje imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA iherutse gusabwa n’ishami ry'muryango w’ababibumbye ryita ku Buzima(OMS)
Amabwiriza yo muri australia na America yemeje ko bagiye gutanga inkunga yo gukoresha CABOTEGRAVIR (CAB-LA).
Igihugu cyagaragaje ko imfu nyinshi ziterwa na virus itera SIDA zagabanutse ziva kuri 130.000 mu mwaka wa 2002 zikagera kuri 20.000 muri 2021.
Umwaka ushize hagaragajwe ingamba zo gukura ho iyi virus itera sida ndetse no gufasha ababana nayo kumenya uko biyitaho bakabana nayo ariko ubuzima bwabo bugakomeza kandi neza . mu mwaka wa 2030, niwo mwaka bafashe ngo babe bageze ku ntego bihaye. Mu by'ukuri batangiye kugera ku ntego bihaye kuko, mirongo icyenda ku ijana (90%) y'ababana n'iyi virusi bamenye aho bahagaze n'uburyo bagomba kwitwara. Mu gihe 90% bamenye uburyo bayirinda naho 90% bamenya ko ihari kandi yica.
Gahunda y'ubuzima bwa Zimbabwe ihura n’ibibazo bikabije mu gihe ubukungu bw’igihugu bwifashe nabi kandi nta muntu muri minisiteri y’ubuzima wabonetse agira icyo atangaza kubuvugizi bushya.
OMS mu itangazo ryayo yavuze ko kwemeza amabwiriza ari “ intambwe ikomeye” yongeraho ko bizashyigikira zimbabwe “ gutegura no guteza imbere gahunda kugira ngo CAB-LA ishobore gushyirwa mu bikorwa,mu mutekano kandi neza,kugira bigire ingaruka nziza kandi zikomeye.
Uyu muti wongeye kwizerwa ko uzagabanya impfu muri Afurika y’epfo kandi ukurikiza icyifuzo cya OMS muri Nyakanga. CAB-LA ifite akamaro kanini mu kugabanya kwanduza abantu bafite ibyago byinshi byo kwanduza virusi itera SIDA.
Nyasha sithole umwe mu bayobozi bo muri gahunda y'iterambere ry’abakobwa n’abagore muri Afurika yagize ati “ kugira twihutishe ubwirinzi bwa virus itera sida ku bagore n’abakobwa bisabako twaguka mu mahitaho ahari”. Yanakomeje kandi agira ati “ ndishimye kandi nshimira igihugu cyanjye ko cyemeye ikoreshwa rya CAB-LA
Dufite icyifuzo kimwe dusaba . nuko Amamiriyoni y'abantu ndetse n'itangwa ry'amakuru meza umunsi ku munsi yatangwa ku gihe kandi abasomyi bo mu bihugu 180 ku isi, ubu baradushyigikiye ku bukungu, kandi turabishima.Turizera ko buri wese akwiriye kubona amakuru ashingiye ku bumenyi n'ukuri no gusesengura gushinga imizi ndetse n’ubunyangamugayo.
Niyo mpamvu twashyizeho amahitamo atandukanye kugira ngo raporo zacu zifungurwe na bose, tutitaye aho batuye,cyangwa icyo bashoboye kwishyura.ibi bivuze ko abantu benshi bashobora kumenyeshwa ndetse hakanakorwa ibikorwa bifatika .
Muri ibi bihe umuryango ushakisha ukuri ku isi yose, amakuru y’umurinzi ni ngombwa
Ntabwo dufite abanyamigabane cyangwa cyangwa nyiri miriyari , ahubwo itangazamakuru ryacu ridafite ingaruka mu bucuruzi na politiki. Ibi bituma tugaragaza ko hari itandukaniro
Iyo bitaza kuba ari ngombwa,ubwingenge bwacu butwemerera kuba hakorwa iperereza ,guhangana no gushyira ahagaragara abari ku butegetsi.
Yanditswe na Rachel MURAMIRA
Zimbabwe yemeye urukingo rwa HIV.[Net-Photo]