Inkuru mbi ku mutoza n'abafana ba Rayon Sports bari bamaranye iminsi agatwenge ku maso

Rayon Sports yari imaze iminsi ishimisha abafana bayo amanywa n'ijoro, bagiye gusubira mu icuraburindi bahozemo ryo kubura insinzi kubwo kuvunikisha abakinnyi b'inkingi za mwamba muri iyi kipe.

Oct 24, 2022 - 19:01
Oct 24, 2022 - 19:12
 0
Inkuru mbi ku mutoza n'abafana ba Rayon Sports bari bamaranye iminsi agatwenge ku maso

Kugeza magingo aya, ikipe ya Rayon Sports niyo kipe rukumbi itari yatsindwa umukino cyangwa se ngo inganye muri Shampiyona ya hano mu gihugu ndetse akaba ari nayo kipe ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Mu mukino iyi kipe yariye itsinzemo Espoir FC 3-0, yatakaje abakinnyi babiri bagize ikibazo cy’imvune ari bo Mbirizi Eric na Rafael Osalue, bakaba biyongeraga kuri kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, Nishimwe Blaise, Tuyisenge Arsene na Onana Leandre bamaze iminsi badakina kubera imvune.

Aba bakinnyi Bose nibo bari inkingi ya mwamba muri Rayon Sports kuko nta wakwirengagiza uruhare bafite mu gutuma iyi kipe y'abaturage itsinda Kandi ihozaho bigatuma yigarurirwa n'abafana benshi ndetse bakayikunda cyane.

Iyi ni inkuru mbi ku mutoza ubazwa umusaruro w'ikipe ndetse izi mvune zose zigashengura abafana ba Rayon Sports kubwo kuba bashobora kongera gutakaza umukino Kandi bari bamaze kumenyera gutsinda Kandi bahozaho.

Chekhov Journalist ✅