Ubwami bw'Ubwongereza bugiye kurangirana n'Umwamikazi Elizabeth II

Ibihugu byinshi bifata Umwami cyangwa Umwamikazi w'Ubwongereza nk'umukuru wa guverinoma birashaka kubihagarika

Sep 15, 2022 - 13:17
 0
Ubwami bw'Ubwongereza bugiye kurangirana n'Umwamikazi Elizabeth II

Ubwami bw'Ubwongereza bwamaze ibinyejana byinshi buyoboye isi ari ko by'umwihariko mu kinyejana cya 16 bwaragutse cyane kubera icuruzwa ry'abacakara.

Ubwami bw'Ubwongereza kubera uburyo bwari ahantu hose ku isi babwitaga ubwami butarengwa n'izuba kubera ko hamwe izuba ryarengaga rigeze ahandi bayobora.

Nyuma yaho Amerika ivumburiwe mu kinyejana cya 15 na Christopher Columbus abanyaburayi bajyanyeyo abacakara ngo bajye gukorayo imirimo y'ingufu.

Ibihugu byinshi by'iburayi byatangiye gushingayo za koroni ,ibyo bihugu harimo n'Ubwongereza aho igice cya karayibe hariyo koroni zabo.

Igice cya karayibe kirimo Ibihugu nka Jamaica,Bahamas, Cuba,Trinidad and Tobago, Haiti, Dominic Republic nibindi byinshi byose hamwe bigera kuri 13.

Ibihugu byinshi byari byarakoronijwe n'Ubwongereza muri icyo gihe cy'ubwami bwabo kuri ubu byibumbiye mu muryango wa Commonwealth.

Commonwealth igizwe n'ibihuhu 56 muri ibyo harimo Ibihugu 14 bifata Umwami cyangwa Umwamikazi w'Ubwongereza  nk'umukuri wa guverinoma,ibyo bihugu nibyo bita Commonwealth realms.

Ibyo bihugu bya Commonwealth realms  ni Antigua na Barbuda, Australia,  Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, Solomon Islands, na TuvaluI

Ibihugu byinshi biri muri Commonwealth realms harimo Ibihugu byo muri karayibe hamwe n'ibindi birwa byo munyanja ya pasifike.

Ibi bihugu bimwe byatangaje ko bishaka gutandukana burundu n'Ubwami bw'Ubwongereza icyabimburiye ibindi ni Barbados aho bavuga ko bagomba kuba Repubirika yigenga.

Naho kandi ibirwa bya Antigua na Berbuda bituwe n'abantu ibihumbi 100,000 nabo barashaka gukora kamarampaka yo kwemeza niba batandukana n'Ubwami bw'Ubwongereza.

Igihugu kinini muri ibi bifata Umwami cyangwa Umwamikazi nk'umukuru wa goverinoma ni Jamaica,aha ho byafashe indi ntera kuruta ahandi hose muri ibi bihugu.

Rosalea Hamilton umuhuzabikorwa wa  Advocacy Network, itsinda ryagiyeho  rishaka repubulika muri Jamayike, Rosalea Hamilton yagize ati: "Icyemezo cyo gukuraho umwami nk'umukuru w'igihugu ni ukurangiza inzira y'ubukoroni."

Muri Werurwe, Minisitiri w’intebe wa Jamayike, Andrew Holness, yatangaje ko kugira abami b’abongereza kuri icyo kirwa igihe cyabyo Kiri kugenda kirangira ko kandi  bagomba kujya muri  Repubirika “byanze bikunze”.

Hamilton avuga ko  igihe cy'ubukoroni cyarangiye ahubwo Ubwami bw'Ubwongereza bwagakwiye guha impozamarira imiryango yavuyemo abacakara.

Ikiri gutuma bashaka kwiyomora kubwami ni uko Umwamikazi bumvaga bamukunze nk'Umwamikazi apana ibyo kuba bakunze Ubwami.Umwamikazi bari bamufitiye amarangamutima kuruta ubwami, ibi byatangajwe n'abakashakashatsi.

Impuguke n’abavoka bavuze ko urupfu rw’umwamikazi Elizabeth wa II ruzihutisha icyifuzo cy’abahoze bakoronijwe n’Ubwongereza gutandukana n'ikamba ry’Ubwongereza, mu gihe imyumvire ikabije yo kurwanya ubukoroni mu bihugu bisigaye bya Commonwealth.

Uko bigaragara ingoma y'Umwami Charles III ntibizamworohera kuko abashakashatsi batangaje ko mu myaka 10 igiye kuza hazaba harabaye impinduka nyinshi