Karabaye! Utarikingije Covid19 agomba gufungwa

Perezida wa Philippines, Douterte yatangaje ko umuntu wese utarikingije agomba gufungwa.

Jan 8, 2022 - 11:40
Jan 9, 2022 - 07:37
 0
Karabaye! Utarikingije Covid19 agomba gufungwa
Aljazeera photo
Karabaye! Utarikingije Covid19 agomba gufungwa

Kuri uyu wa Gatanu, 07 Mutarama 2022 nibwo amakuru yasakaye ku Isi hose, ahamya ko perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte yatanze itegeko ko umuntu utarikingije Covid19 atagomba kuva mu rugo, ubirenzeho agomba guhita atabwa muri yombi.

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa Cumi 2021, igihugu cya Philippines cyashyizeho guma mu rugo mu gihe ubwoko bushya bwa Covid19 buzwi nka Delta bwari burembeje igihugu cyose, bityo guma mu rugo ishyirwaho  ku bantu bose cyane cyane abatikingije. Kuri uyu wa 06 Mutarama 2022 guverinoma ya Philippines yahamije ko umuntu utarikingije agomba kuguma mu rugo cyangwa yafatwa agahita afungwa.

Igitangazamakuru mpuzamahanga "Aljazeera" dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Perezida Duterte yategetse abayobozi bose batandukanye gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza yatazwe na we. Yagize ati; " Igihugu cyiri mu bihe bidasanzwe, ni ibihe tutigeze twitegura."

" Mu gihugu haracyari abantu banze kwikingiza ku bushake bwabo, ndasaba abayobozi bose gushakisha uruhindu umuntu wese wanze kwikingiza. Twashyizeho guma mu rugo, ubwo bagomba ku guma mu rugo cyangwa bagatabwa muri yombi."

Yemeje ko ibyo birimo gukorwa mu rwego rwo kurinda abatuye igihugu cya Philippines. Yagize ati;" Murabizi ko umuntu utarikingije ashobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Umuntu wese arasabwa kwikingiza kugira ngo twirinde kandi turinde n' abandi."

Igihugu cya Philippines cyimaze gukingira hafi kimwe cya kabiri cyabatuye igihugu cyose.

Ubu gihanganye n' ubundi bwoko bushya bwa Covid19 buzwi nka Omicron bwabonetse bwa mbere mu kwezi k' Ugushyingo 2021 mu gihugu cya Afrika y'epfo. Ingamba zo kucyirinda zikomeje gukazwa: Amaresitora n' insengero zigomba kwitabirwa n' abantu bari munsi ya kimwe cya kabiri cyabakwiriye kujyamo. Amashuri n' imikino itandukanye byabaye bihagaritswe.

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte azwiho gufata ingamba zikakaye kandi zigashyirwa mu bikorwa. Urugero ni igihe mu myaka yashize yashyizeho itegeko ko umuntu wese ucuruza cyangwa unywa ibiyobyabwenge agomba kuraswa, byabayeho ibihumbi byabafashwe bahatakarije ubuzima.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.