Denmark ishinjwa gufasha ikigo NSA cya US kuneka abategetsi b’i Burayi

Ikigo cy’ubutasi cya Denmark cyafashije Amerika kuneka abategetsi b’i Burayi barimo n’umukuru w’Ubudage Angela Merkel guhera mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2014, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Denmark abivuga.

May 31, 2021 - 08:59
May 31, 2021 - 09:16
 0
Denmark ishinjwa gufasha ikigo NSA cya US kuneka abategetsi b’i Burayi

Ikigo cy’ubutasi cya Denmark, kizwi nka FE mu mpine, cyakoranye n’ikigo cy’ubutasi cy’Amerika (NSA) mu gukusanya amakuru, nkuko bivugwa n’inkuru y’igitangazamakuru Danmarks Radio cyo muri Denmark.

Amakuru y’ubutasi yakusanyijwe ku bategetsi bo mu Budage, Ubufaransa, Sweden (Suède) na Norway (Norvège), nkuko iyo nkuru ibivuga.

Ibirego nk’ibyo byanavuzweho mu mwaka wa 2013.

Icyo gihe, mu mabanga yamenwe na Edward Snowden wahoze akora mu butasi bw’Amerika yashinje ikigo NSA kumviriza telefone y’umukuru w’Ubudage Merkel.

Ubwo ibyo birego byatangazwaga, ibiro bya perezida w’Amerika bya White House ntabwo byabihakanye uko byakabaye, ariko bivuga ko telefone ya Madamu Merkel itarimo kumvirizwa icyo gihe kandi ko mu gihe kiri imbere itazumvirizwa.

Ubudage ni inshuti ikomeye y’Amerika.

Muri raporo nshya yasangijwe ibigo byinshi by’ubutasi by’i Burayi, bivugwa ko ikigo NSA cyageze ku butumwa bwo kuri telefone no ku biganiro by’abantu bamwe bakomeye, kinyuze ku mirongo ya internet ya Denmark ku bufatanye n’ikigo cy’ubutasi cya Denmark, FE.

Iyi raporo ivuga ko icyo gikorwa cy’ubutasi - bivugwa ko cyahawe izina "Operation Dunhammer" - cyatumye ikigo NSA kigera ku makuru gikoresheje nimero za telefone z’abategetsi bamwe mu ishakisha ryacyo, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru Danmarks Radio.

Iyi raporo ije ikurikira iperereza ryakozwe n’icyo gitangazamakuru cyavuganyemo n’abantu icyenda, bose bivugwa ko bageze ku makuru y’ibanga afitwe n’ikigo FE cy’ubutasi bwa Denmark.

Hamwe na Madamu Merkel, uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier ndetse n’uwari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Peer Steinbruck na bo bivugwa ko banetswe.

Yaba minisiteri y’ingabo ya Denmark cyangwa abahagarariye ikigo FE, nta n’umwe wari wagira icyo atangaza kuri ayo makuru.

Nyuma y’uko iby’ubwo butasi bitangajwe ku cyumweru, Bwana Snowden yashinje Perezida w’Amerika Joe Biden kuba "yaragize uruhare muri aya mahano bwa mbere". Perezida Biden yari Visi Perezida w’Amerika igihe ubwo butasi buvugwa bwakorwaga.

Bwana Snowden yanditse kuri Twitter ati: "Hakwiye kubaho gusaba mu buryo bweruye gutangaza ku karubanda bidakozwe na Denmark gusa, ahubwo [binakozwe] n’abo bakorana bakomeye".

Mu 2013, Bwana Snowden - wahoze akora mu kigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA) - yamennye amabanga mu itangazamakuru ajyanye n’amakuru y’uko ubutasi bw’Amerika bwakoraga ubutasi kuri internet no kuri telefone.

Icyo gihe, Amerika yamushinje kwiba umutungo wa leta, gutangaza bitemewe amakuru y’ubwirinzi bw’igihugu no gutangaza amabanga y’ubutasi hagamijwe ikibi.

Nyuma Bwana Snowden yasabye ubuhungiro mu Burusiya.

Mbere yo gutangaza ibyo bimenyetso, abakuru bo mu butasi bw’Amerika bari barakomeje gushimangira ku mugaragaro ko ikigo NSA nta na rimwe cyigeze gikusanya kibizi neza amakuru bwite yo kuri telefone.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175