Ucyenze rimwe ntaba akimaze

Uyu mugani bawuca iyo babonye umugore wahindutswe n'urushako akagaruka ku ivuko, ni bwo bavuga ngo "humura uzabona undi burya ucyenze rimwe ntaba akimaze ". Wakomotse kuri Gasharankwanzi ka Bureshyo ahagana mu mu mwaka wa 1800.

Jul 13, 2022 - 15:22
Jul 13, 2022 - 15:21
 0
Ucyenze rimwe ntaba akimaze

Gasharankwanzi ubwo yari amaze kuba inkumi yasabwe na Gatibita ka Gihinira. Igihe cyo gukwa kigeze Gihinira ajya kwa bamwana we Bureshyo bamaze gucoca imisango bahamanya igihe Gatibita azagira kurongora kwa sebukwe(gutahira). Igihe kigeze Gatibita araherekezwa bashyitseyo bakiranwa ubwuzu Gatibita ahabwa umwanya wo kujya gukora icyamuzanye.

Ku gicamunsi cy’uwundi munsi Gatibita ajya kugira icyo yibariza Gasharankwanzi amwumva vuba amuha rugari ntiyanamukiranya Gatibita agwa mu kantu. Asohoka arakaye abwira abari bamuherekeje ati" Ntimunsiga turasubiranayo”, bamubaza impamvu arabasonurira koko bumva afite ishingiro maze bashyira nzira barataha. Bageze kwa Gihinira barisobanura Gatibita ashakirwa undi mugore Gasharankwanzi nawe aguma kwa se Bureshyo.

Bidateye kabiri Gasharakwanzi yabengutswe na Rugaju rwa Mutimbo aramurongora anamucyura mu rugo rwe rw’ibunyonga ho mu gishubi ari narwo rugo Gihinira se wa Gatibita(umwe wabenze Gasharakwanzi) yari ahatswemo. Bukeye Gihinira akenera umukura(umusimbura) ngo ko ubuze uko agira agwa neza Gatibita aseta ibirenge ariko amaherezo arashyira ajya gusimbura se kwa Rugaju na Gasharankwanzi.

Gatibita ahakanwa ubwoba n’ipfunwe byuko ahatswe n’umugore yabenze banararanye. Bukeye Gasharankwanzi ateranya abo mu rugo rwe ahamagara Gatibita aramubaza ati" Gatibito ko ukorana umususu imirimo ushinzwe aho ntiwaba ukeka ko nkwanga ko wambenze twashyingiranywe iryo joro?”
Arakomeza ati: “Tuza utekane sinkwanga, wakenze rimwe ntiwakimara, rero tuza kuko ukenze rimwe ntabwo aba akimaze.”

Nuko amugabira inka abari aho baraseka banashima umutima, ubupfura no kutagira inzika kwa Gasharakwanzi.

Byakuwe mu gitabo "Ibirari by'Insigamigani" 1980 igice cya kabiri