Umugabo ukora muri Banki yagiye gusambana bamumenaho amavuta yabize arashya bikomeye
Umugabo wo muri Nigeria ukora muri Banki yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yagiye guca inyuma umugore we amenwaho amavuta ashyushye n’umugore bari bakoranye ibyaha.
Uyu mugabo yamenweho aya mavuta arashya cyane mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Mata mu mujyi wa Abuja muri Nigeria.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru kuri iki kibazo yagize ati “Uyu mugabo ukora muri Banki asanzwe afite umugore basezeranye hano Lagos ariko ajya mu bandi bagore rimwe na rimwe.Bararanye ijoro ryose atazi ko ari buze kumumenaho ayo mavuta.”
Uyu mugabo ngo yaraye kuri uyu mugore hanyuma mu gitondo abyuka yitegura kujya mu kazi ari nabwo uyu mugore yagiye mu gikoni ateka aya mavuta arashya cyane.Ubwo uyu mugabo yari asohotse mu bwogero yamenweho aya mavuta mu mugongo urashya bikomeye.
Ubwo uyu mugore yari amaze gutabwa muri yombi,yabwiye abapolisi ko uyu mugabo ajya amusambanya atabishaka igihe cyose yamusuye.Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo amufata ku ngufu ariko atigeze amuregera inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru avuga ko uyu mugore atari ubwa mbere agerageje gushaka kwica uyu mugabo kuko ngo yigeze gutwika icyuma gitanga umuyaga mu cyumba uyumugabo yari arimo arangije agifunga arimo kugira ngo uyu mugabo abure umwuka apfe.Abaturanyi bamutabaye atarapfa.