General Ibingira na Lt Gen Muhire bafunzwe bakurikiranyweho imyitwarire yo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19
General Fred Ibingira w’inyenyeri enye na Lt Gen (rtd) Charles Muhire, batawe muri yombi bakurikiranyweho imyitwarire mibi irimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Aba bajenerali barimo umwe ukiri mu kazi n’undi wasezerewe, bafunzwe mu bihe binyuranye.
Bivugwa ko General Fred Ibingira yatawe muri yombi tariki indwi Mata 2021 ubwo hari hashize iminsi itatu ngo akoresheje imihango y’ubukwe bwo gusaba yabereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Naho Lt Gen (Rtd) Charles Muhire we yafatiwe mu kabari gaherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’abandi bantu barenga 30 bari kunywa inzoga.
Aba bombi bafashwe na Polisi y’u Rwanda ibashyikiriza Igisirikare cy’u Rwanda ubu bakaba bafungiwe muri gereza jya Gisirikare.
General Fred Ibingira akaba umwe mu bajenerali bacye bafite inyenyeri enye mu Rwanda, asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara naho Lt Gen (Rtd) Charles Muhire we uri mu kiruhuko, yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko bariya basirikare bakuru bafunzwe koko.
Lt Col Ronald Rwivanga yagize ati “Ni ukuri ko abo bajenerali bombi batawe muri yombi ku bikorwa bifitanye isano n’imyitwarire mibi.”
Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abuza imihango yo gusaba no gukwa akemera iyo gusezerana haba mu mategeko no mu nsengero ariko na bwo ikitabirwa n’umubare w’abantu wagenwe.
Aya mabwiriza kandi kuva yatangira kujyaho muri Werurwe umwaka ushize wa 2020, ateganya ko utubari dufunze kugeza uyu munsi.
Izi ngingo zombi ziri mu bifata bariya bajenerali bakomeye, kuko umwe yateguye ibirori byo gusaba mu gihe undi yafatiwe mu kabari ari kunywa inzoga n’abandi.
Hari kandi abapolisi bakomeye mu Ntara y’Amajyepfo batawe muri yombi. Ari bo CSP Francis Muheto uyobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo na SSP Gaston Karagire uyobora Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye.
Aba bapolisi bafunzwe bakekwaho kuba biriya bikorwa bikurikiranywe kuri General Fred Ibingira byarabereye mu ifasi y’aho bayobora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye The New Times ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 areba buri wese.
Abasivile bafatanywe na bariya basirikare bo baciwe amande bubahiriza n’ibindi biteganywa ubundi bararekurwa mu gihe inzego z’umutekano zo zigira umwihariko wo gukurikirana abazikoramo bagaragaweho imyitwarire mibi.
Ubwo yahaga ipeti rya Sous Lieutenant abasore n’inkumi 721 barangije mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Gako, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kubaka igisirikare cy’umwuga ariko ko kubaka ubwo bushobozi bigarukira gusa ku kurinda igihugu n’abagituye.