Dore impamvu zatuma utemberera muri Mozambique

Mozambique ifite inkombe zamabengeza ku nyanja y'Abahinde bituma benshi bajyayo

Oct 22, 2022 - 11:31
Oct 22, 2022 - 14:43
 0
Dore impamvu zatuma utemberera muri Mozambique

Mozambique ni igihugu kiri mu Majyepfo y'umugabane w'Afurika. Kikaba igihugu cya 35 mu bihugu binini ku isi n'ibirometero kare bisaga 801,590 km². Mozambique iyi kandi ifite abaturagera miliyoni 31.26. 

Umubare munini w'abanyamozambike ni abahinzi hejuru ya 80% ,abandi ni abarobyi hamwe n'abacuruzi bagera kuri 5%.

Iki gihugu kandi gifite umurwa mukuru Maputo. Iri zina rikaba ryaravuye ku bacuruzi bo muri porotigarale (Portugal) ahagana mu mwaka 1544. Uyu mugi wagiye ukomeza gukura ku buryo ahagana mu mwaka 1887 wari warabaye umugi ukomeye.

Mu mwaka 1907 nibwo Maputo yabaye umurwa mukuru wa Mozambique. Mozambique ikaba yarabanjije  gukoronizwa n'Abanyaporitigale guhera mu kinyejana cya 16. Aha byari nyuma y'umushakashatsi  Vasco da Gama  wahageze mu mwaka 1498.  

Ibintu 10 byatuma usura Mozambique

1.Mozambike ifite zimwe mu mbuga nziza zo kwibira mu gihe ushaka koga mu nyanja y'Abahinde.Ibibaya byo mu birwa bya Bazaruto bibamo amoko arenga 1200 y'ibinyabuzima byo mu nyanja harimo n'iziboneka hake nka Dugong zidasanzwe. 

2. Hamwe na kilometero zirenga 2500 z'inyanja zitarangiritse Mozambique n'icyerekezo cyiza cyo kuruhukiraho mu gihe unaniwe

3.Imiyoboro yimbitse itemba ku nkombe za Mozambike itanga bimwe mu byiza  byo Kuroba ku nyanja y'Abahinde n'ubwoko bw'amafi butaboneka ahandi. 

4.Ikirere cya Mozambique ni amabengeza kuko haba hari ikirere kimeze cyane kuko hahora akazuba karinganiye gatuma ba mukerarugendo bahorayo

 5.Ibirwa byiza byo mu turere dushyuha. Archipelagos, Bazaruto na Quirimbas ni hamwe mu hantu hakundwa cyane ku mucanga ku isi. Abashaka kujya mu kwezi kwa buki niho bajya 

6. Mozambike izwi kandi kubera ubwiza bw'ibiryo byo mu nyanja. Niba ukunda amafi barihariye mu isi, hamwe n'ibiryo by'abanyaporitigali birahaboneka cyane.

7. Ibihangano bitangaje, uturere two mu majyaruguru ya Mozambike tuzwiho ubukorikori, harimo ibishushanyo byakozwe n'abantu bakera. Ibikorwa byinshi cyangwa ubuhanzi byerekana imyizerere gakondo, urugamba rwo kwigenga n'intambara y'abenegihugu.


8. Parike y'igihugu ya Gorongosa ni imwe muri parike ifite ibyiza nyaburanga hamwe n'ibirometero 4000 byose yihariye ku bwoko bw'inyoni burenga 500.

9. Umuziki kimwe n'ubukorikori bukomeye Mozambique izwiho umuziki gakondo. Umuziki ugezweho wa Mozambike wagereranijwe na Reggae na Calypso.   

10. Kugenda ku mafarasi ni bimwe mu byo uzishimira nugera muri Mozambique mu gace ka  Bazaruto iruhande rw'inyanja ni bimwe mu bikundwa na benshi.

Mozambique nubwo ifite ibyiza nyaburanga ariko muri iyi myaka yibasiwe n'inyeshyamba zakiyisiramu ziri mu majyaruguru y'igihugu mu ntara ya Cabo Delgado gusa ingabo z'u Rwanda ziri kubahashya.