Icyibumbano cya nyakwijyendera Kobi Bryant cyamaze gukorwa, cyitezweho byinshi

Hamaze gukorwa icyibumbano cya nyakwigendera Kobi Bryant n' umukobwa we baguye mu mpanuka y' indege ku wa 26 Mutarama 2020. Hari icyo cyitezweho.

Jan 27, 2022 - 17:58
Jan 27, 2022 - 17:57
 0
Icyibumbano cya nyakwijyendera Kobi Bryant cyamaze gukorwa, cyitezweho byinshi

Ku wa 26 Mutarama 2020, nibwo inkuru mbi yatashye mu mitima ya benshi ko rurangiranwa mu mukino w' amaboko wa Basketball yitabye Imana hamwe n' umukobwa we. Baguye mu mpamanuka y'indege, iyo mpanuka yahitanye n' abandi bantu bari bayirimo bagera kuri 7. Hakozwe icyibumbano cya Kobi Bryant n'umukobwa we. Nyiri kugikora, Dan Medina yizeye ko cyizahoza abakunzi be.

Kuri uyu wa Gatatu, 26 Mutarama 2022, hibutswe abo bantu baguye muri iyo mpanuka barimo na Kobi Bryant n'umukobwa we.

Umuhanga mu byo gukora amashusho, Dan Medina yaboneyeho kuzana icyibumbano cya rurangiranwa mu mukino wa Basketball, Kobi Bryant, wakiniye Los Angeles Lakers. Yabaye n' umukinnyi mwiza wa mbere wa NBA inshuro 5. Ni icyibumbano cyigaragaraho Kobi Bryant n' umukobwa we, Gianna.

Icyo cyibumbano cyashyizwe aho iyo mpanuka yabereye. Hitezwe ko cyizajya gisurwa n' abatari bake. Kandi bagataha bashize agahinda.

BBC yatangaje ko ari icyibumbano gipima ibiro 73(73kg). Hatangajwe ko hazakorwa igihoraho, cyigashyirwa i Los Angeles.

Nyiri kugikora, Dan Madena yatangaje ko igingo yo kugikora ari we wayitekerereje, ngo nta muntu wigeze amufasha.

Yatangaje ko yashatse ikintu yakorera abafana ba Kobi Bryant kuri uriya munsi(26 Mutarama) hibukwa urupfu rwe n' abo bari kumwe, maze abona ko icyo cyibumbano cyaba umuti ku bakunzi be.

Madena yahamije ko uriya munsi ari umwihariko ku bantu benshi batandukanye. 

Iyo ndege yakoze impanuka ihitana abantu bagera ku icyenda. Abo bantu icyenda bose banditse ku ntebe gihagazeho. Handitsweho n' ijambo Kobi Bryant yakundaga kuvuga;" Intwari ziraza, zikagenda, ariko ibikorwa bakoze bihoraho."

Kobe Bryant yari umuhanga mu gukina Basketball, (Google photo).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.