Igihugu cya Israel gifite amateka yihariye n'udushya twinshi

Igihugu kizwi cyane, Israel irimo kuko ifite ibintu byinshi byihariye

Jan 4, 2022 - 15:37
 0

Dore byinshi byihariye ku mateka yigihugu cya ISIRAHELI

Amateka agaragara y’abantu babayeho ku isi kera cyane, n’Abayuda barimo. Amateka yabo uretse kuba yanditswe muri Bibiliya, yanditswe no mu bindi bitabo byamateka y’isi. Bishobora kuba byoroshye kubona amateka afite ibimenyetso mu buryo bworoshye ku byerekeye Abayahudi kurushya irindi shyanga.

Iki gihugu ntikishimiwe n’ibihugu byinshi kuko mu mwaka 1948 ibihugu byari bikizengutse byarakirwanije. Mu mwaka 1956 no mu mwaka 1967 intambara yarakomeje ndetse byongeye intambara yabaye mu mwaka 1973. Isirayeli yaciye mu bihe bikomeye cyane kuko ibihugu 5 byayirwaninije icyarimwe. Si byo gusa kuko habaye ibitero byinshi byitera bwoba. Mu mwaka 1967 Israel yigaruriye Yeruzalemu, kandi mu mateka tubonako uyu murwa Yeruzalemu yagizwe umurwa mukuru na Dawidi  mu myaka 3000 ishize. Uyu munsi Israel ari na  rwo rubyaro rwa Aburahamu rwasezeranijwe ubwo butaka, yabonye ubwigenge.

Mu bihugu bikize kandi bifite ikoranabunga rikomeye, na Isirayeli irimo. Mu byumutekano kandi, usanga bafite imbaraga kuko bafasha n’igisirikare cy’ u Rwanda. Umunyamakuru wa BBC uri mu Burasirazuba bwo hagati, aravuga ko kubona Isiraheli ivuga ko yakoresheje ndege ya F-35 mbere yuko Abanyamerika ubwabo bayikoresha ari ugushaka kwereka Irani ko ifite igisirikare gikomeye.

Ibintu bidasanzwe wamenya kuri Israel, harimo ibi: Abana bo muri iki gihugu bahambwa uburenganzira kurusha ibindi bihugu. Ahantu henshi bisi zihagarara haba hari isomero ku buryo wafata igitabo ushaka ukajya kugisoma. Ikibuga k’indege cyo muri iki gihugu kirinzwe cyane ku isi. Abagabo muri Israel bambara imyenda y’imbere yanditsweho ngo:” Ndi umuyuda wabigenzura”.

Ikibuga k'indege cya Israel

NIYONTEZE JEAN BOSCO I am JEAN BOSCO NIYONTEZE, I am student in HUYE Campus. I am studying journalism and communication. I am documentarist, journalist and writer. On Instagram I am Niyontezejeanbosco. you can follow me on face book I am NIYONTEZE Jean BOSCO. YOU TUBE UKURI GUKIZA TV