Kubera iki Perezida Xi Jinping ashobora kugereranywa na Mao Zedong?

Perezida w’Ubushinwa kuri ubu Xi Jinping yahindutse Mao Zedong wo mu kinyejana cya 21 Kuberako ubukungu bwa China umuvuduko buriho watitije Uburengerazuba bw’isi

Oct 18, 2022 - 22:09
Oct 19, 2022 - 09:50
 2
Kubera iki Perezida Xi Jinping ashobora kugereranywa na Mao Zedong?

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022, nibwo habaye ibirori by’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rya Chinese Communisist Party(CCP) ryizihiza umunsi Mao Zedong washinze iri shyaka ubwo yatangizaga impinduramatwara za rubanda mu Bushinwa.

Kuri tariki ya 16 Ukwakira 1935 nibwo ingabo za Mao zatangije ibitero ku ngabo za Leta, hapfa benshi ari ko ingabo za Mao zihagararaho zibasha gukomeza ku buryo uyu munsi ufata nk’ibirori by’akataraboneka mu Bushinwa.

Kuri uyu munsi biba ari ibirori bihambaye bibuka abasirikare bake barwanye bakabasha gukomeza urugamba kuko icyo gihe iyo batsindwa bari gihita basenywa burundu, kandi ubu ntawe uba uzi izina Mao Zedong. Urwo rugamba barwise ‘Long much’. 

Buri mwaka Abashinwa bizihiza uyu munsi mu birori byakataraboneka banibuka intwari yabo Mao Zedong nkuwatangije impinduramatwara kandi akagira Ubushinwa igihugu amahanga yumva agatinya. 

Kuri ubu mu gihe bari kwizihiza uyu munsi bari no kwishimira ko ishyaka ryabo Chinese Communist Party ariryo shyaka rimaze imyaka myinshi ku butegetsi kandi akaba ari naryo rifite abayoboke benshi mu isi nzima, rikaba rifite abanyamuryango barenga miliyoni 96.

Mu buryo bwagutse bw'imiterere ya politiki y'ishyaka rya CCP, bake gusa barangije urugendo rurerure rugana mu nzego zo hejuru mu I shyaka. Kandi mu bageze ku rwego rwo hejuru rw'ubuyobozi bw'ishyaka, amazina ane gusa ni yo yasizwe amavuta nk'abayobozi bakuru b'ishyaka. Abo ni Mao Zedong yashinze ishyaka , Deng Xiaoping, Jiang Zemin ndetse na Perezida Xi Jinping ufite ubutegetsi kuri ubu guhera 2012.

Bamwe bavuga kandi ko Mao Zedong , Deng Xiaoping hamwe Xi Jinping bonyine ari bo bakwiriye gufatwa nk'abayobozi 'bakomeye' mu ishyaka kubera ko Jiang Zemin bamwe batamwemera .

Magingo aya Perezida Xi Jinping afatwa nkukurikira Mao mukuzamura Ubushinwa ku ruhando mpuzamahanga no gutuma ubushinwa bwubahwa. 

Xuezhi Guo, umwanditsi kuri politike y’Ubushinwa akaba n’umwarimu w’ubumenyi bwa politiki muri kaminuza ya Guilford muri Amerika , yabwiye Al Jazeera ati: “Abantu bose baracecetse, uko bimeze mu Bushinwa kuri ubu ni uko nta n'umwe wemerewe kuvuga ibitagenda kuri Perezida Xi. Ibyo rero ni ikibazo. Nta bundi buryo bwo kurwanya ,kugenzura no gushyira mu gaciro mu buyobozi bw'ishyaka."

Xuezhi Guo, asobanura ko Mao Zedong, Deng Xiaoping hamwe Xi Jinping bageze ku buyobozi bwabo “bw'ibanze” binyuze mu kwemerwa n'abayoboke b'ishyaka ko kandi babaye intandaro y'imikorere y'ishyaka, ndetse no mu buryo bwagutse, ku byerekeranye n'Ubushinwa n'abaturage babo..

Xi Jinping niwe Mao Zedong Mushya

Mao yari umurwanyi w’impinduramatweara za gikominisite akaba ari nawe washinze ishaka rya Chinese Communist Party(CCP), kandi arwana intarambara za gisiviri mu Bushinwa hagati mu Bushinwa anayobora abarwanyi be barwanya ubutegetsi bwari bushyigikiwe n'abanyamerika arabutsinda .

Mu mwaka 1949 ni bwo Mao yatsinze intambara yari ahanganyemo na Leta, ahita ashinga repubulika ya rubanda y’Abashinwa. Guhera ubwo yakoze byinshi cyane mu gihugu harimo kuzamura ubukungu, kubaka igisirikare gikomeye harimo no kugiha intwaro kilimbuzi. Ikindi kandi yabashije kugira Ubushinwa igihangange kugera kubona umwanya uhoraho mu muryango w’abibumbye UN.

Mao Zedong yayoboye Ubushinwa mu gihe cy’imyaka 27 kuva mu mwaka 1949 kugera mu mwaka 1976. Kuri ubu mu Bushinwa afatwa nk’intwari ya rubanda guherwa ubwo ifoto ye imanitse mu ngoro nshingamategeko nk’umuyobozi w’ikirenga.

 Perezida Xi Jinping

Perezida Xi Jinping yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2012, ariko kuva yagera ku butegtsi yakoze ibintu by'agatangaza mu kuzamura igihugu kandi agira ubutegetsi buhamye. Xi yarwanyije ruswa ku buryo abasaga miliyoni 1.5 bagejejwe mu rukiko.

Ku bijyanye n’ubukungu yashyize igihugu ku mwanya wa 2 mu bukungu nyuma ya Amerika. Ikindi kandi afite imishinga ihambaye nko kuba Ubushinwa bwarashoye imari mu bihugu birenga 150 mu isi.

Kuri ubu kandi Ubushinwa bufite umushinga rutura wo kugarura inzira y'amagweja cyangwa se umuhanda w’amagweja washinzwe n’ubwami bw’ Abashinwa mu myaka yashize. Uyu ukaba ari umushinga wo kubaka imihanda ihuza Ubushinwa n’ibindi bice byo mu isi.

Mu mibereho myiza y’abaturage, Xi yakoze ibidasanzwe mu myaka 10 ishize Abashinwa bagera kuri miliyoni 60 bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije ari ko kuri ubu yaraburanduye burundu magingo aya ni umugani .

Abahanga bagendeye ku byo Xi yakoze n'indi mishinga afite ihambaye mu isi, nicyo gituma bwamwita Mao mushya. Nubwo umushakashatsi Xuezhi Guo yagaragaje ko Xi akoresha igitugu nk'icya Mao ari ko aracyari umutegetsi uhambaye kandi wagejeje byinshi ku gihugu cye kandi abaturage nabo bamuri inyuma.

Iby'uyu mwanditsi wa Politike akaba n’umwarimu muri kaminuza muri Amerika nubwo tutabyirengagiza gusa nanone bigaragara ko ari ku ruhande rw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bidacana uwaka na Leta ya Beijing.

Byinshi muri iyi nyandiko tubikesha ikinyamakuru Al Jazeera mu nkuru cyakoze ku wa 17 Ukwakira 2022, mu mutwe w’inkuru kise “ is Xi Jinping China’s new Mao Zedong.”