Menya neza Libya ya Moammar Gadhafi na nyuma y’urupfu rwe

Abanyaribiya ku butegetsi bwa Perezida Moammar Gadhafi, ubuzima bwari icyanga kinurira none kuri ubu kuramuka ni amahirwe ya Allah.

Oct 16, 2022 - 22:00
Oct 19, 2022 - 09:48
 1
Menya neza Libya ya Moammar Gadhafi na nyuma y’urupfu rwe

Muammar al-Qaddafi,wabaye Perezida wa Libya akaba n’intwari y’Abanyafurika benshi yavutse mu mwaka 1942 avukira mu mugi wa Sirte muri Libya.

Gadhafi yavukiye mu muryango ukennye cyane ari ko Abasha kujya kwiga kuko mu mwaka 1963 yari arangije kaminuza muri Libya. Akimara gusoza yahise ajya mu ishuri rya gisirikare, mu mwaka 1965 asohoka ari umwofisiye. 

Ghadhafi ari mu gisirikare ntiyigeze akozwa ubutegetsi bw’Umwami Idris I, byaje no kurangira Ghadfi ahiritse umwami Idris I ku itariki ya 1 Ukwakira 1969. Ghadhafi bakundaga kumwita Colonel Gadhafi.

Uyu yabaye umuyobozi w’impinduramatwara atuma ubuzima bw’Abanyaribiya babaho neza kugeza ubwo yishwe ku itariki ya 20 Nzeri 2011. 

Akimara kujya ku butegetsi ibirombe byose bya peterori yabikuye mu maboko y'abanyamahanga abishyira mu maboko y'abanyaribiya bakaba ari bo bitunganyiriza peterori bakanayicuruza . Mu gihe mbere byose byakorwaga n’abanyaburayi.

Ku butegetsi bwa colonel Gadhafi serivisi hafi ya zose byari hafi y’ubuntu kuva ku kunzu yo guturamo, amazi n’amashanyarazi, kwiga kugera aho ubwonko bwawe bugarukira. N'ibindi binyuranye byose ni Leta ya Gadhafi yabyishyuraga.

Muri byinshi Gadhafi Abanyaribiya bamwibukiraho ni ngombwa kubibutsa ko ku butegetsi bwe umuturage umwe yinjizaga amafaranga miliyoni 10 ku mwaka, nibura amafaranga miliyoni imwe mu kwezi. Ibi ni ibintu bidashoboka n'ubu no mu bihugu byitwako byateye imbere.

Ku butegetsi bwa Ghadfi kwiga byari itegeko nibura kugeza mu mashuri yisumbuye kandi kugeza muri kaminuza byari Ubuntu. Ku kigero cya 95% Abanyaribiya bari barize kuko buri wese yarigaga. 

Muri Libya yo kwaka Gadhafi ingendo zari ubuntu,wagendaga aho ushaka hose mu gihugu nta kwishyura kandi aho wageraga haba hari robine za fanta ugafungura ukikomereza.

Mu gihe mu bindi bihugu kubaka byabaye ingorabahizi kuri benshi, muri Libya ya Gadhafi kugira inzu yo guturamo byari ihame ko buri muntu wese agira inzu kuko habagaho inzu za Leta washaka umugore ukagenda bakaguha inzu. Nkaho ibyo bidahagije umugore wawe yabyara bakamuha amafaranga kuko yibarutse.

Muri byinshi Gadhafi yakoreye abanyaribiya uretse kuba ubuzima bwabo bwari ikinyotera cy’ umuhama kuko ubuvuzi kuri bose byari Ubuntu kugera nubwo wajyanwaga mu mahanaga kudufaranga tungana urwara. 

Ntiyibagiwe ibikorwaremezo by'akataraboneka kuri uyu mubumbe nk’imihanda, utibagiwe n’imigezi y’imikorano yatembaga mu butayu kuko igice kinini cya Libiya ari ubutayu, ariko igihugu yagihinduye ubutaka bw’ibimera by’icyatsi kibisi.

Nyamara ku kagambane k'abanyaburayi n’Abanyamerika bakomeje kubona ibyo Gadhafi yakoreraga abaturage be n’Afurika muri rusange batangiye kugumura Abanyaribiya.

Bashinze n’imitwe yitwaje intwaro bamunengako ahonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ngo amaze ku bugetsi imyaka myinshi.

Mu mwaka wa 2011 nibwo hatangiye impinduramatwara zo mu Barabu birangira na colonel Gadhafi nawe yishwe n’ubutegetsi bwe burasenywa. Nyamara mu gihe abaturage batangiraga kwigaragambya Gadhafi ntiyahwemye kubabaza ati: “Kuki mwigaragambya murashaka iki mutabonye” ariko bamwimye amatwi.

Kuri ubu imyaka 11 irashize Gadhafi yishwe na OTAN, igihugu cyabuze gitegeka buri wese arabyuka akegura intwaro akajya gushinga umutwe urwanya ubutegetsi, imyigaragambyo ihoraho mu mihanda ya Tripoli umurwa mukuru.

Abaturage babaga mu nzu z'imitamenwa ubu bibera mu birundo by’amasasu kubyuka ni umugisha wa rurema, amashuri ,amavuriro yarasenywe hamwe n’ibindi bikorwaremezo byose byakubiswe hasi. Kuri ubu byasaba imyaka irenga 42 nk'iyo Gadhafi yari amaze ku butegetsi kugira ngo igihugu gisanwe niba bizanabaho.

Magingo aya Abanyaribiya bararirira mu myotsi bicuza icyatumye bishora mu mihanda ngo bakureho umuyobozi wabo. Abategetetsi bo mu mahanga nabo muri OTAN bagiye mu bugambanyi ngo Gadhafi ahirikwe ubu bakozwe n’isoni nyuma yo kubona uko ubu Abanyaribiya babayeho.

Rimwe babajije uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama icyo avuga ku banyaribiya ati:”kimwe mu bintu twicuza ni uko tutigeze dutegura neza uko imiyoborere izagenda nyuma y’ubutegetsi bwa Ghadfi.”

Magingo aya Mohamed al-Menfi niwe uyoboye igihugu mu gihe Libya hateganyijwe amatora ku wa 10 Ugushyingo 2022 nyuma n’imyaka myinshi Field Marshal Khalifa Belqasim Haftar n’intambara ze zakomeje guca ibintu zihagaze, n'ubundi n'ubwo intambara za gisivire zigihari.

Reka dutegereze turebe iby'ayo matora niba uzatorwa azagarura igihugu ku murongo dore ko n’umuhungu wa colonel Gadhafi na we yatanze kandidatire ye, ariwe Saif al-Islam Gaddafi.