Lionel Messi yiyemeje kugabanya umushahara kugira ngo FC Barcelona igure rutahizamu ukomeye

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,yemeye kongera amasezerano muri iyi kipe cyane ko ayo afite azarangira muri Kamena uyu mwaka gusa ngo yiyemeje kugabanya umushahara we kugira ngo afashe ikipe kugura Erling Haaland ukina muri Borussia Dortmund.

May 1, 2021 - 10:59
May 1, 2021 - 11:20
 0
Lionel Messi yiyemeje kugabanya umushahara kugira ngo FC Barcelona igure rutahizamu ukomeye

Lionel Messi niwe uhembwa amafaranga menshi ku isi gusa arashaka korohereza ikipe ya Barcelona kugira ngo igure Haaland yongere imbaraga mu busatirizi.

Amakuru avuga ko uyu kapiteni yaganiriye na Perezida Joan Laporta amwemerera kugabanya amafaranga mu rwego rwo gufasha ikipe kugura abakinnyi bakomeye.

Icyifuzo cya Messi n’ukugira ikipe ikomeye cyane yagaruka muri Champions League ikomeye ikaba yakongera kuyitwara.

Mu byo Messi yasabye abayobozi ba FC Barcelona nuko iyi kipe yakongera kuzamura abakinnyi bakomeye mu ikipe ya mbere,kugura abakinnyi bakomeye barimo n’uyu Haaland.

Amakuru avuga ko Messi yahawe amasezerano y’imyaka 10 azamufasha kurangiriza umupira muri iyi kipe yamuzamuye kugeza abaye umukinnyi wa mbere ku isi.

Messi washatse kuva muri iyi kipe mu mwaka w’imikino ushize akagorwa n’uwari perezida wayo,yisubiyeho nyuma y’aho iyi kipe ishyizeho umuyobozi mushya w’inshuti Joan Laporta.

Kapiteni Messi niwe umaze gutsindira ibitego byinshi FC Barcelona kuva yabaho ndetse ibikombe amaze kuyihesha bituma azahora ari umunyabigwi wayo.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175