Skizzy wamenyekanye muri KGB yambitse impeta umukunzi we (Amafoto)
Umuhanzi Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy yambitse impeta umukunzi we Nkundabose Clémence bitegura kurushinga.
Skizzy wamamaye mu itsinda rya KGB, ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo Skizzy yatunguye umukunzi we amusaba kwemera kuzamubera umufasha, undi na we nta kuzuyaza arabyemera atega urutoki amwambika impeta ishimangira ikimenyetso kuri iryo sezerano.
Mu kiganiro na IGIHE, Skizzy wari wagerageje kugira ibanga amakuru y’intambwe imuganisha ku kurushinga yateye, yavuze ko nta byinshi yavuga ku mukunzi we, yaje guhishura ko bamaranye umwaka umwe bakundana.
Nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa, Skizzy yavuze ko akomeje imyiteguro y’ubukwe, gusa yongeraho ko amatariki atayatangaza kuko na we atizeye neza iby’icyorezo cya Covid-19.
Skizzy yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yari mu itsinda rya Cool Family nk’umwe mu baririmbyi cyane ko ryari rizwiho kubyina.
Iri tsinda ryaje guhura na nyakwigendera Hirwa Henry, biba akarusho kuko bose banigaga kuri APACE. Nyuma yo guhura bakibonamo impano yo gukora umuziki, baje kuganiriza MYP wari inshuti yabo bafata icyemezo cyo gukora itsinda bise KGB-Kigali Boyz.
Indirimbo ya mbere bashyize hanze yitwaga “Abakobwa b’i Kigali”, bayisohoye mu 2003. Mu 2012 ni bwo Hirwa Henry yitabye Imana, nyuma y’indirimbo hafi 30 bari bamaze gusohora.
Nyuma y’urupfu rwa Hirwa Henry, MYP yagiye gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biba nk’ibiciye intege iri tsinda burundu.
Skizzy wari usanzwe ari n’umunyamakuru, yakomeje umwuga w’itangazamakuru ariko akarivanga n’ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi muri Skol Rwanda.
