Ubwato Sheebah Karungu aherutse kugura akayabo bwarohamye burashya

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yahuye n’igihombo gikomeye ubwo ubwato bwe bwarohamye bukanashya igice gito.

Apr 4, 2021 - 14:04
Apr 4, 2021 - 14:06
 0
Ubwato Sheebah Karungu aherutse kugura akayabo bwarohamye burashya

Umupolisi wo muri Uganda akaba umuyobozi mu mutekano wo mazi mu nyanja ya Victoria, yemeje ko ubwato bwa miliyoni nyinshi bwa Sheebah Karungi bwarohamye ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria hafi ya Mulungu muri Munyonyo, ni ibyabaye mu gitondo cyo kuri wa Kane, bwibasiwe kandi n’umuriro igice kimwe.

Queen Karma, ubwato bwa Sheebah Karungi

Umuyobozi mukuru wo mu nyanja, Mohamad Zawawi Abdullah yagize ati: "Ubwato bwarohamye mu gitondo Tariki ya Mbere Mata, ahagana mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo cyangwa saa kumi n'ebyiri gutyo. Twashoboye kugenzura umuriro wafashe ubwato bishobora kuba byaratumye ubwato burohama.”

Bivugwa ko ubu bwato bwa Sheebah bwakozwe n’umufaransa, bukaba bwarubatswe n'umusare w'Abafaransa Alain Colas muri 2004, buza kuba ubwa Tapie muri 2008. Nyuma bwaje kugurishwa ku mugore ukize wo muri Libani kuri miliyoni 5 z’Amadorali. Sheebah Karungu yabuguze nyuma ku giciro kiri hasi cyane kitatangajwe neza.

Isoko:bigeye.ug

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175