Ukraine ntishaka ubwumvikane n’Uburusiya

Intambara ya Ukraine n’Uburusiya igeze ku munsi wa 224,aho ingabo za Ukraine zikomeje kwigarurira imigi Uburusiya bwari bwarafashe

Oct 5, 2022 - 17:56
Oct 6, 2022 - 15:52
 0
Ukraine ntishaka ubwumvikane n’Uburusiya

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangije ibitero bya gisirikare bidasanzwe kuri Ukraine Ku wa 24 Gashyantare 2022, nkuko we abyita, kuko ahakana ko atari intambara. Kuri ubu urugamba ruri kubera muri Bonbas aho Ukraine iri gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya ku buryo bukomeye.

Nyuma yuko ibice byo muri Donbas harimo Repuburika za rubanda za Donesky na Luhansky hamwe n’ibindi bice bya Kherson na Zaporozhye, zitoye muri kamarampaka zemeza ko zigomba kuba ibice by’Uburusiya, ubu intambara iri kubera muri utwo duce twiyomoye kuri Ukraine.

kuva ku wa 30 Nzeri 2022,Uburusiya bwatangaza ko ibice bya Donesky, Luhansk ,Kherson na Zaporozhye bibaye ibice byometswe kuburusiya. Amahanga ntiyahwemye gutera hejuru ivuga ko ayo matora atemewe n’amategeko. Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bivuga ko ibyo bitazigera bibyemera narimwe.

Uburusiya bukimara kubyemeza, Amerika nayo yahise yongera inkunga ya gisirikare yahaga Ukraine mu ntambara. Kuri ubu Amerika yohereje intwaro zirasa mu ntera ya kure za HIMRS n’amafaranga asaga miliyoni 625 z’amadorari.Nina ko kandi Ubudage hamwe n’Ubutariyani nabyo byohereje imodoka z’intambara muri Ukraine. 

Kukibuga cy’imirwano kandi ingabo za Ukraine ziri gushushubikana ingabo zabarusiya mu migi zari zarigaruriye. Kuri ubu ingabo za Ukraine ziri kugenzura byuze neza umugi wa Lyman uherereye muri Donesky. Ninako kandi Ukraine ikomeje kwagura imirongo y’urugamba,ubu yatangije ibitero muri Kherson.

Perezida wa Ukraine volomidir Zelenskyy nyuma yuko abonye ingabo ze zatangiye gusubiza inyuma ingabo z’Abarusiya,yahise asinya itegeko rivuga ko nta masezerano y’ubwumvikane ashaka n’Uburusiya,ko ahubwo bagomba kwirukana ingabo z’Abarusiya kugeza zibaviriye kubutaka.

Nubwo ingabo za Ukraine ziri kwivuga imyato yo gusunika ingabo z’Abarusiya, ari ko abasesenguzi biyi ntambara bari gutangaza ko Uburusiya wasanga barigushaka gusubiza inyuma ingabo zabo bakobona neza uko batera ibisasu kilimbuzi kungabo za Ukraine, kuko Abarusiya barahiye ko batatsindwa bafite ibisasu kilimbuzi.

Muyandi makuru ni uko umuherwe Elon Musk wafashaga Ukraine mubijyanye n’ikoranabuhanga rya gisirikare mu ntambara n'Abarusiya ari guterana amagambo n'abagetsi ba Ukraine.

Elon Musk yatangaje ko Ukraine ingomba kwemera kutagira uruhande ibogamoraho hagati y’Uburusiya na OTAN. Ikindi kandi bakarekera Uburusiya agace ka Crimea yafashe muri 2014.

Ikindi yavuze ko hagomba kubaho amatora ahagarariwe n’umuryango w’abibumbye mu duce twa Bonbas abaturage bakemeza niba baguma kuri Ukraine cyangwa bajya kuburusiya.

Musk akimara kubitangaza abaturage ba Ukraine bahise bamwamaganira hejuru bavuga ko ibyo avuga ari ubusazi ko agomba gufunga umunwa we.

Perezida Zelenskyy wa Ukraine nawe  yavuze ko Musk iso nama ari gutanga ntawazimusabye. Naho kandi Uburusiya bwo bwabisamiye hejuru buvuga ko Musk ari we munyamerika ufite ubwenge ushyira mu gaciro.

Kuri ubu tugiye kureba icyo ingabo z'Abarusiya zigiye gukora nyuma yo gusatirwa mu duce bemeje ko twometswe kubutaka bwabo kuko Perezida Putin yari yaratangaje ko mu gihe utwo duce twakemeza kwiyomeka kuburusiya azakoresha imbaraga zose igisirikare cye gifite arengera ibyo bice harimo no gukoresha intwaro kilimbuzi.