Abakerarugendo bari bazize ubukerarugendo
Abakerarugendo batari bake bari bagiye kuzurirwaho n'umwuzure mu gace ka Petra ho muri Yorodani (Jordan), Imana ikinga ukuboko.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ukuboza, inkuru yasakaye hirya no hino ko abakerarugendo bari bagiye gusura ibyiza nyaburanga biherereye mu gace ka Petra ho muri Yorodani (Jordan) mu Burasirazuba bwo Hagati, bikaba birimo ahavugwa muri Bibiliya, imva z'Abami ba cyera n'ibitare byatunganyijwe mbere y' Ivuka rya Yesu.
Mu gihe bari bageze hafi y'ibyo bitare birebire, mu bujya hejuru, bahise babona umuvu udasanzwe uza ubasatira, umwuzure wahise utangira kugaragara. Ubuyobozi bwa Yorodaniya bwahise butangira ubutabazi bwihuse.
Amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ikimeze nk'umugezi urimo usuka amazi mu marembo y'ibyo bitare bikurura bamukerarugendo, ni ahantu hafite amateka maremare aturuka mu cy'inyejana cya mbere, nyuma y' Ivuka rya Yesu. Ni mu birometero birenga 200 ujya mu majyepfo ya Yerusalemu (Jerusalem).
Abayobora umujyi wa Petra, muri Yorodani, ibyo byabereyemo, bavuze ko uwo muvu udasanzwe watewe n'imvura yaguye muri ako gace.
Ibi bibaye nyuma y'aho, Ubuyobozi bwa Petra, ku wa Mbere w'iki Cyumweru bwari bwaburiye abaturage kutava mu nzu bakirinda ingendo zitari ngombwa kubera imvura idasanzwe yagwaga.
Ntibiramenyekana niba hari abaguye muri uwo mwuzure cyangwa niba harabo wakomerekeje.
ITV itangaza ko igihe cya vuba umwuzure udasanzwe wibasiye abakerarugendo aho muri Petra, ari mu mwaka wa 1963, ukaba waraguye gitumo abakerarugendo b' Abafaransa 22, bakaba barahasize ubuzima.