Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yaritoboye hagati ya Messi na Cristiano
Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yavuze umukinnyi urenze hagati ya Messi na Cristiano. Impamvu yatanze zateye benshi kwibaza byinshi!
Ikipe y'igihugu ya Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro, Portugal yasezerewe itageze no muri 1/2 mu gikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar. Ni mu gihe ikipe y'igihugu ya Lionel Andréas Messi, Argentina yageze ku mukino wa nyuma itwara n'igikombe.
Cristiano we kandi akaba yaramaze gutandukana n'ikipe yakiniraga ya Manchester United bikaba bivugwa ko yaba agiye kwerekeza muri Saudi Arabia, mu ikipe ya Al Nassr. Ibyo byose byatumye abatari bake bamutakariza ikizere. Umuhungu we Cristiano Ronaldo Junior yavuze ko se ari we gikura nkota kurusha Messi.
Uyu muhungu na we uconga ruhago CR7 Junior yarikocoye, yemeza ko abantu bavuga Messi ko arenze ari abagendera mu cyigare. Akenshi ngo ibitangazamakuru mpuzamahanga bibigiramo uruhare mu gishimagiza umuntu runaka. Ngo Messi yatwaye igikombe cy'Isi ariko ntabwo arenze CR7. Yavuze ko umuntu urenze ari ugirira akamaro rubanda na we akakigirira.
Ronaldo Junior yavuze ko se yita ku kiremwa muntu kurusha Messi, ngo nko mu mwaka wa 2011 igihe CR7 yegukanaga Urukweto rwa Zahabu nk'umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi i Burayi, urwo rukweto yarugurishije agera kuri miliyoni 1.6 y'Amadolari y'Abanyamerika, ayo mafaranga yose yayafashishije agace ka Gaza, gaherereye mu Burasirazuba bwo Hagati, mu kubaka amashuri.
Mu byo gufasha kandi, umwana yahishuriye Isi impamvu se atajya ashyiraho tatuwaje (tattoos) ku mubiri we, ngo ni uko se atanga amaraso ku ndembe ziba ziyakeneye. Umuntu utanga amaraso ntaba yemerewe gushyiraho tatuwaje ku mubiri we. Afasha benshi gukomeza kubaho.
Umwana yakomeje azibura amatwi; Cristiano Ronaldo yubaha Umuryango mugari w' Abayisilamu hirya no hino ku isi, ngo akaba atemeranya n'ibyo ibinyamakuru mpuzamahanga bibavugaho, ko bahonyora uburengazira bwa muntu, we ngo abyita ibihuha biba bishaka kubaharabika.
Mbere y'uko igikombe cy'Isi cya 2022, gitangira Cristiano Ronaldo yavuze ko atazambara igitambaro ku kaboko gishyigikira abatinganyi. Umuyobozi w' Umuryango Mpuzamashyirahamwe y' Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, yaje kuvuga ko ibyo bitambaro bitazambarwa ndetse bitemerewe gukoreshwa muri sitade zakiniweho igikombe cy'Isi.
Cristiano Ronaldo Junior yongeyeho ko inshuti uyibonera mu byago, inshuti ya nyayo ye ikwiye kumushyigikira muri ibi bihe agezemo bitoroshye.
