Amerika iri gushaka gusenya ubumwe bw'Uburayi

Biturutse ku ntambara iri kubera muri Ukraine, Amerika iri gushaka guheraho isenya ubukungu bw'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi

Dec 2, 2022 - 20:13
Dec 7, 2022 - 08:53
 1
Amerika iri gushaka gusenya ubumwe bw'Uburayi

Kuva intambara yatangira muri Ukraine kuri tariki ya 24 Gashyantare 2022, ibihugu byo mu Burayi by'umwihariko umuryango w'ubumwe bw'Uburayi bwatangiye kurundiraho ibihano by'ubukungu igihugu cy'u Burusiya bafatanyije n'Abanyamerika.

Ubukungu bw'Uburayi bushingiye  kuri peterori na gas bikomoka mu gihugu cy'u Burusiya.Kuburyo kuri ubu bagabanyije  kugura gas na peterori (petrolium) biva mu Burusiya, ibi byateje ihungabana  ry'ubukungu.

Magingo aya  imibereho mu isi hose yifashe nabi kubera izamuka rya gas na peterori (petrolium) byavaga mu Burusiya byahagaze. Iri zamuka rya gas na peterori rikaba ryahungabanyije Uburayi by'umwihariko.

                                     Aho ikibazo cy'Amerika n'Uburayi gishingiye

Mu bihugu byo mu bumwe bw'Uburayi, 40% by'ingufu bakoresha ziva mu Burusiya. Kuva aho intambara yatangiriye batangiye  kureka kugurayo ibikomoka kungufu, ahubwo batangira kubitumiza muri Amerika kugiciro kiri hejuru cyane. 

Ibyo nkaho bidahagije bakomeje gutera inkunga iguhugu cya Ukraine mu ntambara mu buryo bw'ibikoresho by'intambara n'amafaranga. Buri gihe ibyo babikora bifatanyije n'abambari babo bakadasohoka ari bo Amerika.

Ikibazo gihari kuri ubu ni uko ubuzima bukomeje guhenda mu Burayi, noneho ni byo bakuraga mu Burusiya bakanaba babikura muri Amerika kugiciro gihanitse nkaho Amerika yakabagabanyirije nk'umwambari wabo.

Amwe mu makuru yagiye yumvikana ni uko Amerika itegeka ibihugu byo mu Burayi gushyiriraho ibihano u Burusiya ndetse no gutanga intwaro kuri Ukraine kugahato k'Abanyamerika. Ibyo rero bikaba ari byo bikomeje gutuma ibihugu byo mu Burayi bihangayika cyane.

                      Ubundi ninde uri kungukira mu ntambara yo muri Ukraine?

Uko bigaragara Leta zunze ubumwe z'Amerika nizo ziri kungukira muri iyi ntambara cyane. Amerika niyo yoherezayo intwaro nyinshi muri Ukraine.

Ibi bivuze ko inganda zo muri Amerika zikomeje kugira inyungu z'umurengere  kubera kugurisha intwaro muri Ukraine. Ikindi kandi ibintu Abanyaburayi baguraga mu Burusiya basigaye babigura muri Amerika.

Abanyaburayi rero nibo bakomeje guhombera muri iyi ntambara ya Ulkraine kuko ibiciro byarazamutse cyane kuburyo mu bihugu bimwe byateje n'imyigaragambyo.

Imyigaragambyo mu Burayi kubera izamuka ry'ibiciro

Mu Bwongereza iyi ntambara yatumye Minisitiri w'intebe Boris Johnson yegura kubutegetsi. Nkaho ibyo bidahagije uwamusimbuye Madamu Liz Truss nawe yamaze kubutegetsi iminsi 44 kubutegetsi nawe ahita yegura.

                                 Dmitry Anatolyevich Medvedev yavuze kuri iyi ngingo

 Dmitry Medvedev uyu yabaye Perezida w'u Burusiya kuva mu mwaka wa 2008 kugera mu mwaka wa 2012.

     Umujyanama wa Putin Dmitry Medvedev 

Kuri ubu ni umujyanama wihariye wa Perezida Vuldmir Putin. Uyu Akaba yavuze ko uburayi bumeze nk'umugore wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, none ubu bakaba bagiye gutandukana kubera Amerika iri kuyihenda ubwenge.

Ibi bikaba bibaye nyuma y'uko Ukraine yari yaratangaje ko itazajya mu biganiro na Leta ya Moscow. Ibyo byatumye  ibihugu byo mu Burayi bibona ko intambara izarangira itinze bitangira gucika intege.

Gusa mu minsi ishize hasohotse amakuru y'uko ubutegetsi bw'Amerika bwasabye Ukraine kwemera ibiganiro n'u Burusiya kugira ngo batazabura inkunga iva mu bihugu byo mu Burayi.

Mu gihe inkuru z'uko Amerika iri gushaka gusenya ubukungu bw'Uburayi iciye mu ntamabara ya ukraine ikomeje kugaruka mu magambo y'abasesenguzi, Ukraine ikomeje gutakamba ngo bakomeze bayihe ibikoresho kuko ibitero by'u Burusiya byibasira ibikorwaremezo by'ingufu z'amashanyarazi bikomeje kwiyongera kandi ubukonje bukaba bukomeje guca ibintu muri Ukraine.

Ese Amerika igambiriye gushyira hasi ubukungu bw'Abanyaburayi, hanyuma ibihugu by'i Burayi igakomeza kubishyira munsi ya politike yayo cyangwa ibihugu by'i Burayi bizayitera umugongo?