Umurenge KAGAME Cup: Umurenge wa Kinyinya mu byishimo, Umurenge wa Kimironko uri kuririra mu myotsi kubera amanyanga

Jan 9, 2023 - 10:53
Jan 18, 2023 - 10:09
 0
Umurenge KAGAME Cup: Umurenge wa Kinyinya mu byishimo, Umurenge wa Kimironko uri kuririra mu myotsi kubera amanyanga

Nyuma yuko ikipe y'umurenge wa Kinyinya  isezerewe n'ikipe y'umurenge wa Kimironko kuri Penariti 4 kuri imwe mu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2022, Ubuyobozi bw'umurenge wa Kinyinya  bwahise butanga ikirego ku bashinzwe gukurikirana irushanwa ry'Umurenge KAGAME  Cup nyuma yo kumenya ko Kimironko yakinishije abakinnyi batujuje ibisabwa.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Kenda zuzuye wahuje amakipe akunda guhangangana yose abarizwa mu karere kamwe ka Gasabo ( Derby) ariyo umurenge wa Kimironko n’umurenge wa Kinyinya wari wakiriye uyu mukino.

Uyu mukino wari uri gusifurwa hagati n'umusifuzi Deogratias Bihoyiki wagaragaje urwego ruhambaye ndetse na bagenzi be bo ku mpande, wari wahuruje imbaga nyamwinshi wari wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gasabo harimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umukozi w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe imikino n'Imyidagaduro mu karere ka Gasabo,  ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, UMWALI Pauline watangije uyu mukino ku mugaragaro guha impanuro no kugira inama abakinnyi n’abatoza mbere yuko bajya mu kibuga.

Mbere na mbere yabanje gushimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME wanitiriwe iri rushanwa, kubera uruhare rwe, urukundo, ubwitange n’imbaraga agira kubwo guharanira guteza imbere imibereho myiza ya buri munyarwanda n’umuturarwanda ndetse abasobanurira ko uyu mukino ugamije gusabana himakazwa imiyoborere myiza.

Yagize ati “ Ndashimira cyane Nyakubahwa Pererezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME udahwema kutuba hafi mu buzima bwacu bwa buri munsi, Iri rushanwa “ Umurenge KAGAME Cup” ryaziye ku gihe kuko rihuza abantu binger zitandukanye, rituma dusabana kandi rinagaragaza impano z’abakinnyi batandukanye bigatuma urwego rwabo ruzamuka”.

Akomeza agira ati “ Buri mukinnyi wese witabiriye iri rushanwa agomba kwirinda kubabaza mugenzi we, agomba gukina agamije kugaragaza ko ashoboye, ikindi kandi ndashimira umurenge wa Kinyinya watwakiriye, wakiriye uyu mukino ndetse na buri umwe waje kwihera ijisho”.

Nyuma y’ijambo ry’uyu muyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, hakurikiyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles waganirije aba bakinnyi n’abatoza ndetse abizeza ko hagiye kujya hategurwa indi mikino n’amarushanwa atandukanye ku buryo buhoraho.

Ati “ Ndashimira cyane buri wese witabiriye iri rushanwa, abakinnyi n’abatoza b’aya makipe yombi agiye guhura (umurenge wa Kinyinya n’umurenge wa Kimironko), mbibutsa ko nta makimbirane agomba kuboneka hagati yanyu”.

Akomeza agira ati “ Ndashimira cyane Nyakubahwa Paul KAGAME washyizeho iri rushanwa( Umurenge KAGAME Cup) kandi akaritera inkunga, Turamusezeranya ko tutazamutererana”.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wagaragayemo amayeri atandukanye y’abakinnyi n’abatoza, Cyarangiye ikipe y’umurenge wa Kimironko iri imbere ku gitego kimwe cyatsinzwe na Kediro David ku munota wa 34.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zitandukanye cyane cyane ku ikipe y’umurenge wa Kinyinya, aho umutoza Hakorimana Thierry nyuma yo kubona ko atorohewe yahise asimbuza abakinnyi babiri bagaragaje imbaraga nke maze yongeramo amaraso mashya.

Muri uyu mukino kandi harimo n'igikorwa cyo gupima umuvuduko w'amarso na Diabete ku buntu.

Uyu mukino warangiye ikipe y’umurenge wa Kinyinya isezereye ikipe y’umurenge wa Kinyinya kuri penariti 4 kuri 1.

Umukozi w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imikino n'Imyidagaduro mu karere ka Gasabo NKUNDINEZA Pascal yemereye itangazamakuru ko uretse iri rushanwa ry’Umurenge KAGAME Cup ryabaye, hagiye kujya hategurwa andi marushanwa y’imikino itandukanye harimo n’umukino w’umupira w’amaguru, ndetse ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’uturere bukajya buba hafi amarererero yigisha umupira abarizwa muri utu turere.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko iri rushanwa rizagenda neza nkuko ryateguwe ndetse rigatanga umusaruro”.

Yagize ati “ Gahunda yo gutegura amarushanwa irahari kandi yaranatangiye harimo n’ayagiye ahuza utugali, Iri rushanwa rizarangira neza kandi ritange umusaruro.

Biteganyijwe ko indi mikino izakomeza mu cyumwewru gitaha.

Si uyu mujyi wa Kigali gusa watangirije aya marushanwa " Umurenge KAGAME Cup" mu turere twose tuiwugize harimo n'aka Gasabo kayatangirije mu murenge wa Kinyinya.

 Intara y’Amajyaruguru, nayo yatangije ayo marushanwa, aho mu Karere ka Burera yatangirijwe mu Murenge wa Ruhunde.

Mu ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu amarushanwa Kagame cup yatangirijwe mu Murenge wa Shyira.

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangijwe mu mirenge yose igize ako karere.

Umurenge KAGAME Cup ufite insanganyamatsiko igira iti" KWIMAKAZA IMIYOBORERE TWIFUZA DUHARANIRA KO UMUTURAGE AZA KU ISONGA".

Icyagaragaye muri ayo marushanwa hirya no hino mu turere, ni ibibuga hafi ya byose bitujuje ibisabwa, aho ibyinshi bigizwe n’amabuye n’umukungugu, aho bishobora guteza ingorane abakinnyi.

Nyuma y'imyaka igera kuri itatu iri rushanwa ritaba kubera Icyorezo cya Covid-19 ryongeye gusubukurwa aho ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya )7 Mutara 2023.

Ni amarushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, aho yari agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Muri 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, icyari Amarushanwa y’imiyoborere myiza, yahinduriwe inyito afata izina rya ‘Umurenge Kagame Cup’, mu rwego rwo kugaragariza no gushimira Perezida Paul Kagame, mu ruhare rukomeye yagize mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda, no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni imikino ihuza imirenge yose mu gihugu, ikabera muri buri karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.

Uko amatsinda y'amakipe yari ari mu karere ka Gasabo

Amafoto yaranze uyu mukino

Ifoto y'urwibutso

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366