Byari ishiraniro: Abazahagararira intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021 bamenyekanye (Amafoto)

Umunsi wari utegerejwe wageze! Benshi mu bakobwa basaga 400 bari biyandikishije muri Miss Rwanda 2021 saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatandatu zageze umutima udiha, bategereje kumenya urubategereje nyuma y’iminsi akanama nkemurampaka gakora amanywa n’ijoro ngo hamenyekane abahagararira intara n’Umujyi wa Kigali. Saa kumi n’ebyiri zageze amaso bayahanze KC2, Televiziyo yatangarijweho amazina 37 y’abakobwa batoranyijwe , aho abo mu mujyi wa Kigali biganje cyane kuko wihariyemo 13.

Feb 21, 2021 - 08:46
Feb 21, 2021 - 09:32
 0
Byari ishiraniro: Abazahagararira intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021 bamenyekanye (Amafoto)

Aba bakobwa batoranyijwe binjiye mu bazakurwamo abahatanira ikamba mu cyiciro cya Pre- selection batoranyijwe mu barenga 400 biyandikishije uyu mwaka.

Kuva tariki 9 Gashyantare 2021 kugeza kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021 abakobwa bakabakaba 400 biyandikishije muri Miss Rwanda 2021, amashusho yabo yanyujijwe kuri KC2, ndetse niho akanama nkemurampaka kabakurikiraniye gatanga amanota.

Nyuma y’uko abahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali bamaze gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2021 hatangajwe urutonde rw’abahagarariye buri ntara mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Abagize akanama nkemurampaka katanze amanota ni Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus, Pamela Mudakikwa, umwe mu baharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori; Michèle Iradukunda ukorera RBA; Mariya Yohana, umuhanzi uzwi mu muziki gakondo ndetse na Miss Jolly Mutesi ukuriye Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Mbere y’uko batangira kugaragaza abahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali, habanje gucishwaho incamake z’ibikorwa by’indashyikirwa by’abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda kuva mu 2014 ubwo Rwanda Inspiration Back Up yatangiraga kuyitegura.

Nyuma y’iki cyegeranyo, hakurikiyeho agace k’ikiganiro abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020 batangarijemo ibyo bungukiye muri iri rushanwa.

Saa Kumi n’ebyiri na 21 nibwo umunyamakuru Kabageni Jossy yatangiye ikiganiro ashimira abakobwa 413 bitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2021.

Emma Claudine ni we wari uhagarariye akanama nkemurampaka kahaye amanota aba bakobwa, ari na we wasomaga abahagarariye intara zose.

Nyuma y’iminota ine banyujijeho urugendo abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2021 banyuzemo kugira ngo bitabire iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19.

Saa Kumi n’ebyiri n’iminota 35 ni bwo hatangiye gutangazwa abakobwa bahagarariye Intara zose uko ari 37; hakurikiraho n’amazina y’abazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021.

Muri iyi nkuru izina ry’uhatanira ikamba rya Miss Rwanda riri hejuru y’ifoto ye

Umujyi wa Kigali

Akaliza Amanda

Akeza Grace

Gaju Evelyne

Ingabire Grace

Kabagema Laila

Karera Chrysie

Kayirebwa Marie Paul

Kayitare Isheja Morella

Musana Hense teta

Musango Nathalie

Umutoni Witness

Uwase Phiona

Uwera Aline

Intara Y’Iburasirazuba

Akaliza Hope

Dorinema Queen

Mbanda Godwin

Mugabe Sheilla

Mugabekazi Assouma

Umwaliwase Claudette

Uwankusi Nkusi Linda

Intara y’Iburengerazuba

Ingabire Esther

Ishimwe Sonia

Mutesi Doreen

Muziranenge Divine

Teta Cynthia

Umunyana Divine

Umunyurwa Melissa

Umutoniwase Sandrine

Umwali Diana

Uwase Kagame Sonia

Intara y’Amajyepfo

Ingabire Honorine

Uwimana Clementine

Intara y’Amajyaruguru

Isaro Rolitha Benitha

Teta Lalissa Keza

Ufitinema Berline

Umutesi Lea

Uwase Aline

Guhera ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 6 Werurwe 2021, ni bwo hazaba itora rizakorerwa kuri IGIHE ndetse no kuri SMS.

Ku wa 3 Werurwe abakobwa bose bazaba bari muri iri rushanwa ndetse n’abandi bafite aho bahuriye naryo bazapimwa Coronavirus mbere yo kwerekeza mu mwiherero, uzabera i Nyamata kuri La Palisse Hotel.

Ku wa 6 Werurwe hazatoranywa abakobwa bazajya mu mwiherero, mu gikorwa kizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda no kuri shene ya YouTube ya Miss Rwanda.

Kuva ku wa 7 kugeza ku wa 20 Werurwe 2021, hazabaho umwiherero uzabera kuri La Palisse Nyamata nk’uko bisanzwe mu gihe ku wa 20 Werurwe hazabaho gutoranya Miss Rwanda mu 2021, mu birori bizabera kuri Kigali Arena bizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone ndetse kuri shene ya YouTube ya Miss Rwanda.

Ibyagenderwagaho mu guhitamo abakobwa bahataniye Miss Rwanda birimo uburebure, ubu muri uyu mwaka byakuweho ndetse buri wese yahawe ikaze muri iri rushanwa rikunze kuvugisha benshi mu gihugu hose.

Umukobwa uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, azasinyishwa amasezerano yo gukorera Miss Rwanda Organization nk’umukozi mu gihe cy’umwaka.

Bitandukanye n’indi myaka abakobwa bose bazambikwa ikamba n’abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma hari ibyo bagenewe ku buryo nta gutaha imbokoboko.

Uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya ya Hyundai Creta izatangwa na Hyundai Rwanda. Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9 600 000 Frw.

Azahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, ahabwe lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na internet y’umwaka wose azahabwa na TruConnect Rwanda.

Azajya kandi atunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho na MTN Rwanda.

Mbere yo gutangira kugaragaza abahagarariye Intara zose n'Umujyi wa Kigali, ni uku muri studio za KC2 hari harimbishijwe

Umunyamakuru wa KC2, Kabagire Jossy, ni we wayoboye ibi birori

Emma Claudine ni we watangaje abakobwa bahagarariye Intara n'Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

Studio ya KC2 yari yarimbishijwe binogeye ijisho

 

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw