Trapish Concert: Bushali yongeye guha icyubahiro B-Threy amuhamagara ku rubyiniro

Igitaramo cyitabiriwe ku buryo bushimishije. Abakiri bato bakunda umuziki w’abahanzi bakiri bato ariko bagezweho bari babukereye ari nako bafatanya n’abafana kuririmba indirimbo zabo.

Oct 31, 2021 - 09:54
Oct 31, 2021 - 11:29
 0
Trapish Concert:  Bushali yongeye guha icyubahiro B-Threy amuhamagara ku rubyiniro

Amasaha yari ateganyijwe iyo yubahirizwa, Trapish Concert igatangirira igihe buri muhanzi yari gutanga ibyishimo yisanzuye ariko siko byagenze kuko Ish Kevin wari witeguye kuririmba indirimbo ze nyinshi yatunguwe no gukurwa ku rubyiniro kuko amasaha yari ageze.

Trapish Concert yatangiye itinze. Nibura umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro hafi saa moya n’igice za nijoro.

Babimburiwe na Dj Pyfo mu ndirimbo Kantona yahuriyemo na E.T na Kenny K-Shot. Aba bahanzi bishimwe mu buryo bukomeye cyane ko iyi iri mu ndirimbo zigezweho.

Bakurikiwe na bagenzi babo barimo Kivumbi wageze ku rubyiniro hafi saa mbili n’igice. Mike Kayihura, Confy, Bushali, B-Threy waje amena ku bafana umuvinyo nibo bashimishije abafana mbere y’uko Ish Kevin aza kubakorera mu ngata. Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Ish Kevin waje ari kumwe na bagenzi be bakunze kugendana ndetse bakunze gukorana mu bihangano bitandukanye. Dj Marnaud niwe wahamagaye ku rubyiniro Ish Kevin.

Ish Kevin yaririmbiye abafana bamwereka urukundo akajya abakora mu biganza

Yaririmbye iminota itarenze 30. Ish Kevin wari umuhanzi utagerejweho kwiyereka abafana be yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:40’. Nibura abanyakirori bari bizeye kuryoherwa n’ibihangano bye ariko nyuma y’iminota 20 urubyiniro rwahinduye isura. Amatara bayajimije, bityo ureba neza ahita abonako igikurikiraho ari ugutaha.

Ikirori cyaritabiriwe n'abakiri bato

View this post on Instagram

A post shared by Peacemaker (@peacemaker250)

 

Ubundi rero nibyo kuko abahanzi bari benshi ku buryo bakoresheje umwanya muto. Nabo ubwabo yaba Confy, Bushali, B-Threy, ntibahawe umwanya uhagije wo kuririmba indirimbo zabo. Bushali yatunguye abafana ahamagara B-Threy bahoze bari muri Green Ferry Music. B-Threy yaje ku rubyiniro yishime ndetse amena umuvinyo ku bafana. Ntiyigeze aririmba yahise asubira mu rwambariro.

Trapish Concert yerekanyeko abahanzi nyarwanda bashyize hamwe bakurura abafana

Kivumbi King yiyeretse abafana bari biganje abarangije amashuri yisumbuye n’abari muri kaminuza n’urubyiruko rukunda ibirori. Ucishije amaso mu bari bahari wabonako nta bantu bakuru bari mu myaka ya za 50 kuzamura bari bahari. Icyokora abahanzi barimo Young Grace,abavanga imiziki barimo Dj Briane, umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, producer Madebeat n’abandi baba muri showbiz bari bitabiriye icyo gitaramo cy’abakiri bato.

Trapish Concert yitabiriwe n'abakiri bato

Abavanga imiziki barimo Dj Marnaud, Dj Toxxyk n’abandi bataragira amazina ahambaye barimo bavanga imiziki. Ni ibintu wabonagako biri gutanga ibyishimo ku bitabiriye.

Inenge zo gukosora muri Trapish Concert z’ubutaha

Imyanya ya make yarimo mbarwa ariko bagerageje

Kumenya ni nde ugiye ku rubyiniro ese aramara igihe kingana gute?

Urubyiniro rwaranzwe no kutamenya umuhanzi ukwiriye kurujyaho n’igihe ari bumare bityo agaha umwanya ukurikiraho. Byabaye kenshi kwambura mikoro abashyushyarugamba babaga batwawe n’amarangamutima yo gushimisha abafana bityo bagatwara umwanya w’umuhanzi. Ni kenshi abahanzi babaga bafite mikoro ariko bakavuga ibicanga abafana kuko buri wese yashakaga kwigaragaza.

B-Threy na Bushali ku rubyiniro

Buri muhanzi yari akwiriye guhabwa rugari wenyine akiyereka abafana kuko guhurira ku rubyiniro kwa Bushali na Kivumbi King byakuruye akavuyo ndetse bananirwa kumvikana ibyo baririmba. Bushali ati:”Kinyatrap ku mutima..Kivumbi ubwo ari kuganiriza abafana”. Bushali bimuyobeye yahise asiga Kivumbi ku rubyiniro arigendera nyamara abafana baramushakaga cyane. Kivumbi yahawe umwanya urenze uw’abandi bahanzi ariko byagaragajeko azi kwitwara neza ku rubyiniro. Indirimbo ze urwo rubyiruko n’abataruzuza imyaka y’ubukure bari barazimize bunguri. Bamurushaga kuziririmba.

Abacuranga Live batitozanyije n’umuhanzi bakwiriye kubikosora

Mike Kayihura usanzwe amenyereye umuziki w’umwimerere yageze ku rubyiniro abanzirizwa na band yo kumufasha. Byabanje kugorana ku buryo yagezeho akajya anyuzamo akabwira abafana kwihanganira band kuko barimo babibavanga rwose. Icyokora abafana bari bazi neza indirimbo ze zose. Yarateraga bakikiriza. Bivuzeko mbere y’igitaramo hakwiriye kubaho kumenya abahanzi bazakenera band bagahabwa umwanya wo kwitozanya. Usibye abari bahari batabyitagaho cyane kuko bari bishimiye ikirori banayobotswe n’ibisembuye ariko ntibivuzeko hatari abari bakeneye umuziki mwiza uyunguruye.

Kemenya neza amasaha ikirori kirangirira

Mike Kayihura na Bushali batanze umunezero

Abanyakirori bari bizeyeko bataramana n’abahanzi kugeza saa tanu. Nyamara batangiye gutungurwa no kumva umushyushya rugamba saa tatu asaba abantu guhana intera doreko bari batangiye gufatana no kuyorana. Icyo gihe yumvikanye avugako igihe cyegereje ikirori kigasozwa. Ibi rero bivuzeko bataba bazi neza amasaha bahawe n’inzego zishinzwe umutekano ku buryo bayacunga neza. Kutayacunga byagize ingaruka kuri Ish Kevin waje akisanga aririmbye iminota ibarika kandi yari yiteguye kwerekana ibimurimo byose akemeza abamubanjirijeko ari umwami w’impinduka (Game changing).

Ikirori nticyamamajwe cyane

Ariel Wayz yitabiriye. Imyanya irimo ubusa yarikuzura iyo cyamamazwa birenze ibyakozwe

Iyo bamenya aho bagiye gutaramirako ari hanini bari gufata ukwezi ko kwamamaza icyo gitaramo. Nyamara imyanya ijyamo abishyura asanzwe yabanje kuba irimo ubusa arinako ahajya abafite agatubutse (VIP) bazaga urusorongo. Trapish Concert z’ubutaha bazihaye umwanya bakigira ku bitaragenze neza zakuzura kandi abantu bakaryoherwa kuva ku ntangiriro kugeza batashye. Ntawabura gushimira abahanzi bo mu kiragano gishya berekanye impinduka mu muziki ugezweho. Buri muhanzi wahawe umwanya yakoresheje imbaraga zishoboka atanga ibyishimo ndetse bigaragarako bari gukora umuziki ukunzwe n’abakiri bato ari nabo bitabira cyane ibitaramo.

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175