Ed Sheeran ashobora guhanirwa kwiba amagambo y’indirimbo yo mu 1973 akishyura miliyoni $100
Ed Sheeran mu 2014 yafashe amagambo y’indirimbo yitwa’’Let’s Get It On’’ yaririmbwe na Marvin Gaye mu 1973, noneho ayakoresha muri ‘’Thinking Out Loud’’ yaje kumuha igikundiro ndetse ikaba iri mu ndirimbo 10 zarebwe cyane kuri You Tube kuva hatangira gushyirwaho amashusho.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru umucamanza wo muri Amerika yategetse ko ibirego uwo muririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo yari yasabye ko bitatu muri byo aregwa byakurwaho. Mu 2014 Ed Sheeran yari yarezwe gufata amagambo yo mu ndirimbo yitwa’’ Let’s Get It On.”ya Marvin Gaye akaba yarayiririmbye mu 1973 ayakoresha muri ‘’Thinking Out Loud’’. Umucamanza witwa Ronnie Abrahams ukorera I Manhatan yasobanuye ko uburyo bwo kugurisha iyo ndirimbo yakuyemo amagambo bushobora kumucisha akayabo kagahabwa Ed Townsend’s. Ed Sheeran, na Sony Music Publishing bazirengera ubwo bujura. Umucamanza Abrahams yakomeje asobanura ko iyo indirimbo irimo amagambo y’indi isanzwe ihari, hakagira uregera urukiko ko yibwe ariko akabinyuza mu kigo gishinzwe kurinda ubujura bw’ibihangano muri Amerika (US Copyright Office) nta kabuza arakurikiranwa. Kuri ubu ufite ububasha kuri iyo ndirimbo ni umushoramari witwa David Pullman asanzwe afite amabanki akaba ashaka miliyoni $100 kubera ubwo bujura. Mu 2020 nibwo indirimbo ‘’Let’s Get It On’’ yo mu 1973 yandikishijwe mu mategeko mu 2020. Kugeza ubu abanyamategeko ba Ed Sheeran na Sony Music nta kintu baratangaza kuri ubwo bujura bashinjwa. Dailymail.co.uk yanditse ko
Thinking Out Loud ya Ed Sheeran yabaye iya kabiri kuri Billboard Hot 100 muri Gashyantare mu 2015, naho iyo yashishuye ‘’Let’s Get It On’’ yabaye iya mbere kuri Billboard Hot 100 mu 1973. Urubanza rwa Ed Sheeran ruri kuregerwa muri Leta ya New York.
