Mozambique: Selemani Masiya uri mu barwanya Leta y’u Rwanda yasanzwe mu buriri yishwe

Selemani Masiya wabarizwaga mu mitwe irwanya u Rwanda yasanzwe mu cyumba araramo yateraguwe ibyuma kugeza ashizemo umwuka.

Jul 11, 2022 - 12:37
Jul 12, 2022 - 13:16
 0
Mozambique: Selemani Masiya uri mu barwanya Leta y’u Rwanda yasanzwe mu buriri yishwe

Selemani Masiya yari atuye mu mujyi wa Nampula,uri mu ntara ya Namupula. Selemani yishwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022, nkuko ibitangazamakuru byo muri Mozambique byabitangaje.

Umurambo wa Selemani wabonywe n’umuhungu we w’imyaka 15 ahagana mu ma saa tanu z’amanywa (11H00) ubwo yari avuye ku ishuri agasanga umurambo wa se uryamye hasi mu cyumba araramo. Bivugwa ko umurambo wa Selemeani wateraguwe ibyuma byinshi mu mutwe no ku ijosi.

Selemani Masiya wahoze ari umukinyi w’Umupira w’amaguru yageze muri Mozambique, nyuma yo gutorokera muri Afurika y’Epfo mu mwaka 2010 aho yari yagiye kureba imikino y’igikombe cy’Isi.

Bivugwa ko akigera muri Mozambique yakomeje gukina umupira w’amagurumu ikipe y’umujyi wa Nampula.

Urupfu rwa Selemani Masiya ruje rukurikira urwa Révocat Karemangingo wiciwe i Maputo mu mwaka 2021. Nubwo hataramezwa uwaba yishe Selemani harakekwa bamwe mubo babanaga mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamushinja kuba umugambanyi ukorana na Leta y’u Rwanda.

safari Garcon Multiskilled Journalist