Byatewe n’iki kugirango abantu batatu bakingiwe bicwe na Covid-19? Shira amatsiko!

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru yagarukaga ku mpaka zari ku mbugankoranyambaga ku bantu batiyumvishaga ukuntu hari abantu 400 bakingiwe coronavirus ariko bakongera kuyandura. Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko gukingirwa byongera ubudahangarwa bw’umubiri bidakuraho kuba wakongera kuyandura mu gihe ubwabwe budahagije. Ntibyahereye aho ahubwo impaka zarakomeje abantu bakomeza kwibaza ukuntu uwakingiwe ahitanwa na coronavirus.

Jun 25, 2021 - 09:59
 0
   Byatewe n’iki kugirango abantu batatu bakingiwe bicwe na Covid-19? Shira amatsiko!

Mu gusubiza iki kibazo umuyobozi w’ikigo cy’ikigo gishinzwe ubuzima ‘RBC’ Dr Sabin Nsanzimana ubwo yari umutumirwa mu kiganiro gitambuka kuri KT radio kitwa’’Ubyumva ute?’’ yasobanuye byimbitse ko abapfuye bahitanywe n’izindi ndwara.

Yemeje ko abapfuye ariko barakingiwe COVID-19, bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe, amara impungenge Abanyarwanda badafite amakuru ku rukingo aho abizeza ko inkingo za COVID-19 bahabwa zizewe kandi zifite ubuziranenge bwuzuye mu gukumira icyo cyorezo.

Ati “Buriya urukingo rwa COVID-19, ntabwo rukingira izindi ndwara umuntu yaba afite zishobora no kumuhitana, rero mu bantu bakingiwe, ni byo harimo abagera kuri batatu baje kwitaba Imana nyuma y’uko babonye urukingo, bidaturutse ku rukingo bitanaturutse kuri COVID-19 ubwayo, ariko biturutse ku bundi burwayi bukomeye baba bafite”.

Arongera ati “Abo rero batatu, ni byo barapfuye ndetse ntibinatangaje ko hari n’abandi bashobora kuzakingirwa bakitaba Imana, urabona ushobora kuba warabonye urukingo ejo ukaba wagira impanuka, n’iyo mpanuka ikaba unarwaye banagupimyemo COVID-19, ibyo ni ibisanzwe”.

Uwo muyobozi, yavuze ko urukingo rufite akamaro gakomeye. Ati “Ikintu twabonye muri izi nkingo, ni uko abazihawe hafi 99%, n’iyo ubapimye usanga nta bibazo byinshi bafite ugereranyije n’abatarakingiwe. Urukingo rufite akamaro gakomeye, iyaba twari tuzibonye nyinshi ngo dukingire hanyuma tunakangurire abantu kwifata, ariko tuzi ko ntawe izahitana cyangwa ngo ajye kongererwa umwuka”.

Dr Nsanzimana abajijwe urugendo rw’ibihugu bya Afurika mu kwivumburira inkingo cyangwa imiti, yavuze ko ubushobozi bwo gukora imiti muri Afurika buri kuri 1%, mu gihe ubushobozi bwo gukora inkingo Afurika iri kuri 0,01% n’ubwo ubwinshi bw’indwara isi ifite, 70% zose ziboneka muri Afurika.

Avuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaba harabaye impinduka zifatika, mu kuzamura urwego rwo gukora imiti n’inkingo.

Ati “Ndahamya ko mu myaka itanu iri imbere bitazaba bimeze gutya, kuko duhereye hano iwacu COVID-19 yaduhumuye amaso, indi COVID-19 izaza, kuko iki ntabwo ari cyo cyorezo cya nyuma, abantu babyumve si cyo cya nyuma si na cyo cya mbere, ariko bizasiga urwego rw’ubuzima n’abashakashatsi mu buzima mu Rwanda no muri Afurika hari icyo bakoze, keretse abazakomeza gusinzira, ariko twe ndahamya ko twakangutse”.

Minisitiri Gatabazi JMV uyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wari mu batumiwe yunze mu ry’Umuyobozi wa RBC, asaba abantu guhindura imyumvire, birinda gukwiza amakuru y’impuha kandi aca igikuba.

Ati “Akenshi burya mu itangazamakuru mujye mwirinda utuntu abantu buririraho kugira ngo barangaze n’abandi, mu biganiro nk’ibi tuvuge umuntu ashobora kuvuga ngo yabonye urukingo arapfa, byica ibindi byose, kandi uwabonye urukingo yakora impanuka agapfa, uwabonye urukingo asanzwe afite HIV yamwica, uwabonye urukingo afite diyabete igeze ku rwego ruhanitse yapfa, uwabonye urukingo afite umuvuduko w’amaraso ugeze ku rwego rwo hejuru yapfa”.

Arongera ati “Ariko abantu bashobora gufata umunsi wose, bavuga ngo umuntu yabonye urukingo none yapfuye, bishatse kuvuga rero ko urukingo ntacyo ruvuze? Ibyo si byo rwose abantu bahindure imyumvire”.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175