Exclusive: "Kuririmba ndagerageza muri douche" Ibitangaje kuri Miss Meghan wahishuye ko adafite umukunzi n'ibyo umusore yakunda yaba yujuje
Miss Nimwiza Meghan yahishuye ko adafite umukunzi anavuga ibyo umusore w'inzozi ze akwiye kuba yujuje. Yakomoje kuri byinshi bijyanye n'ubuzima bwe busanzwe, birimo ibanga akoresha mu gusigasira ubwiza, aratungurana avuga ko yisiga amavuta adahenze atagejeje ku bihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda.
Miss Nimwiza Meghan yahishuye ko nta mukunzi afite atangaza ibyo yagenderaho akunda umusore
Mu kinagaro cyuje urwenya Miss Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2019 yagiranye na InyaRwanda TV, yagarutse ku bintu byinshi bijyanye n'ubuzima bwe bwite adasize uko ahagaze mu rukundo. Miss Nimwiza Meghan kugeza ubu niwe muvugizi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Tuganira nawe twamubajije niba nta mpano yahawe ku munsi w'abakundana (St. Valentin) avuga ko ihari. Yagize ati "hahahahaha narayibonye imwe ariko y'umucuti usanzwe ". Twamubajije niba ntayo yahawe n'umukunzi we wihariye nk'uko byagiye bigendekera benshi kuri Saint Valentin, aboneraho guhishura ko mu rukundo ari wenyine. Yagize ati "Kugeze ubu ntawuhari".
Akiri kuri iyi ngingo twahise tumubaza ibyo yagenderaho akunda umusore bibaye ngombwa hakaboneka umusaba urukundo, asubiza iki kibazo agira ati "Ibyo nagenderaho uwo muntu agomba kuba ankunda, ari inyangamugayo, ari wa muntu twicara tukaganira tukajya inama tukungurana ibitekerezo kandi ufite imico idakemangwa".
Ku bijyanye n'imyidagaduro, yavuze ko akunda umuziki ndetse n'ubusizi nk'imivugo n'ibindi, hanyuma asobanura icyo agerageza muri ibi. Yagize ati "Guhimba byo ntabwo ari ibintu byanjye, (akubita igitwenge) ariko kuririmba ndagerageza muri Douche ]bwogero] (yahise yongera araseka cyane)".
