Munyaneza Djazira yongeye kubura amahirwe yo kwitabira Miss Tourism Global

Umukobwa witwa Munyaneza Djazila uzwi cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda, wanagombaga kujya muri Miss Supranational 2018 bikaza gupfuba, yongeye kubura amahirwe yo guserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza.

Feb 18, 2021 - 12:00
Feb 18, 2021 - 12:13
 0
Munyaneza Djazira yongeye kubura amahirwe yo kwitabira Miss Tourism Global

Hari amakuru avuga ko Munyaneza Djazila yari yaramaze kwemezwa na Embrace Africa ifite inshingano zo gushaka abakobwa bazitabira Miss Tourism Global b’Abanyafurikakazi, nk’uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa yagombaga kwishyurirwa ibintu byose birimo tike y’indege, aho kuba, ibyo kurya n’ibindi byose yari gukenera ageze mu irushanwa ariko nyuma biza gupfa biturutse kuri we.

Umwe mu nshuti ze yabwiye IGIHE ko Djazila yagize inzitizi zitandukanye bigatuma abwira Embrace Africa ko atazitabira iri rushanwa muri uyu mwaka.

Ati “Yagize imbogamizi zitandukanye ariko nyinshi zari izaturutse ku muryango we kuko yabonaga igihe cyo kwitabira irushanwa hari ibyari kugongana.”

Hari andi makuru ariko avuga ko yashatse kugorana akajya atanga n’izindi mpamvu zidafatika, babona gukomeza kumwinginga atari ngombwa, ndetse ngo bumvaga gukorana n’abanyarwandakazi bigoranye kubera uko yabitwaragaho.

Ibi ngo nibyo byatumye abategura iri rushanwa batekereza gutangiza ku nshuro ya mbere mu Rwanda itoranywa ry’umukobwa uzitabira irushanwa rya Miss Tourism Global 2021, rizabera mu Bushinwa rigahuza abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.

Kimwe mu bisabwa ku mukobwa ushaka kuryitabira aturutse mu Rwanda harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kandi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba anafite uburebure bwa 1.64.

Umukobwa asabwa kandi kohereza amafoto atatu ye ahabugenewe ku rubuga rwa Embrace Afrika, ayo mafoto akayandikaho amazina ye yose kandi akaba ari meza. Ikindi akaba atarengeje ibilo 80.

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World uri mu bari gutegura iri rushanwa mu Rwanda, yavuze ko iri rushanwa rigamije guteza imbere ubukerarugendo.

Yavuze ko abanyarwandakazi bakwiriye gushidukira iri rushanwa kuko ririmo aamahirwe ku uzabashaka guhagararira u Rwanda.

Abakobwa bo mu bihugu nka Benin, Afurika y’Epfo, Uganda, Zimbabwe, Namibia na Malawi bo bamaze kubona itike yo kwitabira Miss Tourism Global.

Umukobwa uhiga abandi muri iri rushanwa yegukana ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika, hafi miliyoni 10 Frw. Ubaye igisonga cya mbere ahembwa ibihumbi bitanu by’amadorali, igisonga cya kabiri agahabwa ibihumbi bitatu mu gihe igisonga cya gatatu ahabwa amadorali ya Amerika 1000.

Djazila wari guserukira u Rwanda, yamamaye cyane mu 2018, mu ntangiro za Nzeri uwo mwaka, ubwo abategura Miss Supranational batangazaga ko ariwe uzaserukira u Rwanda muri Pologne yitabiriye Miss Supranational.

Ku wa 29 Ukwakira 2018 hasakaye amakuru ko Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yambuwe uyu mwanya kubera amafoto n’amashusho y’urukozasoni yari amaze iminsi ashyira hanze.

Ushaka kwitabira iri rushanwa rya Miss Tourism Global ukazasimbura Munyaneza Djazila wagombaga kwitabira uyu mwaka wakanda hano :

Developer Web master