Papa Francis yatangaje amagambo adasanzwe kuri Papa Benedicto XVI

Papa Francis yavuze ko uwo yasimbuye Papa Benedicto XVI akeneye gusengerwa.

Dec 29, 2022 - 08:47
Dec 29, 2022 - 08:57
 0
Papa Francis yatangaje amagambo adasanzwe kuri Papa Benedicto XVI


Kuri uyu wa 29 Ukuboza, inkuru yazindukiye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na CNN ivuga ko Papa Francis, akaba ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika kugeza ubu, yahishuye ko Papa yasimbuye ari we Papa Benedicto XVI w'imyaka 95 arembye bikomeye, aboneraho gusaba Isi kumusengera.


Mu mbwirwaruhame yatambukije ejo hashize, ku wa Gatatu, i Vatican, yavuze ko Papa Emeritus Benedict arembye ku buryo buteye inkeke, asaba Abakirisitu kumusabira ku Mana ko yakoroherwa akongera agatora agatege.


Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni yamaze kwemeza ayo makuru. Yavuze ko Papa Benedicto XVI arembye ariko abaganga bakomeje kumwitaho ku rwego rwo hejuru. Yavuze kandi ko Papa Francis yamusuye aho arwariye i Matter Ecclesiae, akaba yaraboneyeho kumuhumuriza.


Abakomeye hirya no hino muri Kiliziya Gatolika bakomeje gusaba Abakilisitu kumusabira. Arikeyipisikopi wa Washington, DC, Wilton Gregory yasabye Abakilisitu kumusengera cyane kubera akamaro yagiriye Kiliziya Gatolika n'Isi yose muri rusange.


Mu mwaka wa 2020, ibitangazamakuru mpuzamahanga byabimburiye ibindi, bitangaza ko ubuzima bwa Papa weguye, Benedicto XVI butameze neza. Kuva ubwo kugeza ubu, ahora avugwaho uburwayi budasanzwe.


Papa Benedicto XVI yatunguye Isi mu mwaka 2013, ubwo yatangazaga ko yeguye ku mwanya wo kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Ni ibintu byaherukaga mu myaka 600 yari ishize, aho mu 1415, Papa Gregory XII na we yeguye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.