Perezida wa Philippines Rodrigo Roa Duterte yateye ubwoba abaturage ko uzanga urukingo azafungwa
Abaturage ba Philippines batewe ubwoba bwo gushyirwa mu gihome mu gihe bazanga gufata urukingo rwa Covid-19. Nyamara abakora mu nzego z’ubuzima bari gukangurira abaturage kwikingiza ku bushake.
Philippines ni kimwe mu bihugu bya Aziya byibasiwe n’icyo cyorezo cyane, aho ubu gifite abantu basaga Miliyoni 1.3 bamaze kuyirwara ndetse n’abasaga 23.000 bamaze guhitanwa na yo.
Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo tariki 21 Kamena 2021, Perezida Duterte yagize ati “Urahitamo urukingo cyangwa se nkubone wafunzwe."
Ibyo Perezida Duterte yabivuze nyuma ya raporo zigaragaza ko ubwitabire bw’abaza kwikingiza Covid-19 kuri ‘sites’ zitandukanye mu murwa mukuru Manila bwari bukeya cyane.
Ayo magambo Perezida Duterte yavuze, avuguruzanya cyane n’ay’abayobozi b’inzego z’ubuzima muri Philippines, kuko bavugaga ko iyo basaba abantu kuza kwikingiza Covid-19, ari ibintu bikorwa ku bushake bw’umuntu nta gahato.
Duterte ati "Ntimunyumve nabi, hari icyorezo muri iki gihugu. Ni uko gusa numva mfite uburakari bukabije kubera Abanya-Philippines batumvira Guverinoma."
Kugeza ku itariki 20 Kamena 2021, abayobozi ba Philippines bari bamaze gukingira abantu bagera kuri miliyoni 2.1, uwo mubare rero ukaba ngo ari umubare muto cyane ugereranyije n’intego ya Guverinoma yo gukingira abantu Miliyoni 70 bitarenze uyu mwaka, muri iki gihugu gifite abaturage bagera kuri Miliyoni 110 .
Perezida Duterte wakomeje kunengwa kubera ko yashyizeho ingamba zikomeye ku buryo bw’umurengera mu rwego rwo gukumira coronavirus, yakomeje guhagarara ku cyemezo cye cyo kutemerera amashuri kongera gufungura. Rodrigo Roa Duterte
W’imyaka 76 ni perezida wa 16 wa Philippines akaba anayoboye ishyaka rya PDP-Laban riri ku butegetsi.