Umupasiteri yasanzwe mu muhanda yishwe n’inzara yari amaranye igihe  

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana wari umenyereye kubwiriza agendagenda mu muhanda witwa Madina wo mu mujyi wa Accra,yasanzwe ajyamye ku gasozi yapfuye.

Aug 3, 2021 - 13:14
Aug 3, 2021 - 13:17
 0
Umupasiteri yasanzwe mu muhanda yishwe n’inzara yari amaranye igihe   

Uyu mukozi w’Imana wari uzwi cyane muri aka gace,yabonywe aryamye mu muhanda yapfuye mu gitondo cyo kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka n’abacuruzi bari baje gufungura amaduka ngo bacuruze.

Abayoboke b’uyu mupasiteri bavuze ko yakundaga kwigisha yicaye ku giti cy’imyembe ndetse ngo ubuzima bwe bwose yabumaze yigisha abahisi n’abagenzi.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yakundaga kubona uyu mupasiteri ku muhanda ndetse rimwe na rimwe yakundaga kumugurira ibyokurya cyangwa se akamwihera amafaranga ngo ajye kubigura.

Polisi ntabwo iratangaza neza icyamuhitanye gusa abantu benshi bemeje ko yishwe n’inzara cyane ko ngo atagiraga aho kuba n’akandi kazi.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175