Umutima w' ingurube wasimbujwe uw'umuntu yarafite bimuviramo kurokoka

Bamwe bo mu ishuri ry' ubuvuzi ryo muri Kaminuza ya Maryland banditse amateka bakiza ubuzima bw' umuntu warufite ikibazo cy' umutima, bawusimbuje uw' ingurube. Ubuzima bwe burakomeje.

Jan 14, 2022 - 20:29
Jan 16, 2022 - 13:50
 0
Umutima w' ingurube wasimbujwe uw'umuntu  yarafite bimuviramo kurokoka
University of Maryland

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 nibwo amakuru yasakaye ku Isi hose ko umugabo witwa David Bennett warumaze iminsi arwaye umutima yamaze koroherwa nyuma y'akazi katoroshye kakozwe n' itsinda rigari riyobowe n' inzobere mu buvuzi: Dr. Muhammad M. Mohuiddin na Dr. Bartley P. Griffith. Bafashe umutima w' ingurube bawusimbuza uwarurwaye. Uwo murwayi yahise akira.

Iyi Kaminuza ya Maryland iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko uwo mugabo afite imyaka 57 y' amavuko. Iri shami ry' ubuvuzi muri iyi kaminuza ya Maryland ( School of Medicine, University of Maryland) ryahamije ko uwo mugabo ameze neza, nta kibazo afite nyuma y' iminsi irenga itatu uwushyizwemo.

Bongeyeho ko uyu mutima ukora akazi nk' ak' umutima usanzwe w' umuntu. Bagize bati;" Turemeza ko uyu mutima w' itungo ry' ingurube ukora akazi nk' ak' umutima karemano w' umuntu."

Uyu mugabo warurwaye umutima, David Bennett ni umuturage w' Amerika dore ko atuye muri ako gace ka Maryland. Ubuzima bwe bukomeje kugenda neza.

Yatangaje ko cyari igihe cyo kubaho no gukira. Yagize ati;" Babanje kubimenyesha ko bagiye gusimbuza umutima wange uw' ingurube. Bambwira ko ntibatawusimbuza mbura ubuzima."

" Nange nashakaga kubaho, nahisemo ko bawusimbuza kugira ngo ubuzima bukomeze."

Umwe mu bayoboye icyo gikorwa, Dr. Bartley P. Griffith yatangaje ko ari intambwe ikomeye itewe mu Isi. Yagize ati;" Iyi ni intambwe ya mbere itewe mu Isi. Dufite icyizere ko ibi byakozwe bizagira akamaro gakomeye ku barwayi batandukanye mu gihe kizaza."

Undi muhanga mu by' ubuvuzi wari mu bari bayoboye iryo tsinda, Dr. Mohuiddin yatangaje ko ari amakuru y' ingenzi aje mu Isi kandi azarokora ubuzima butari bake.

Umuyobozi mukuru w' iyi Kaminuza ya Maryland, Baltimore, Dr. Bruce Jarrell yatangaje ko we na bagenzi be bamaze igihe kitari gito bagerageza icyo gikorwa. Birangiye bakoze igikorwa gitangaje.

" Icyi gikorwa ni ingenzi mu Isi, kizafasha abantu batandukanye. Ni igikorwa cy' agatangaza."

Iryo shuri ryatangaje ko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hapfa abatari bake bagera ku 6,000 buri mwaka bazize kubura isimbura ngingo. 

Bakomeza bavuga ko abarenga 110,000  bategereje isimbura ngingo muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika.

Igerageza ry' icyi gikorwa cyo gushyira  umutima w' itungo ry' ingurube mu kindi kiremwa ryatangiye kugeragezwa ahagana mu mwaka wa 1980. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.