Abahanzi bapfuye uyu mwaka wa 2021.

Nk'uko uyu mwaka twungutse impano nyinshi, hari ababuze ubuzima badususurutsaga.

Dec 31, 2021 - 11:28
Dec 31, 2021 - 12:18
 0
Abahanzi bapfuye uyu mwaka wa 2021.

Umuntu aravuka, agakora ibikorwa byinshi ari na byo bituma aba intwari. iyo yitabye Imana, aguma mu ibitekerezo by'abasigaye. Muri uyu mwaka wa 2021 twabuze abantu benshi ariko harimo abahanzi batwigishaga biciye mu indirimbi zabo.

Indirimbo ni kimwe mu bishobora kwigisha abantu benshi cyane, kandi hadasabwe imbaraga z'umurengera. Umuhanzi cyangwa se undi muntu ufite ijwi ryiza na we aba imwe mu mpamvu ishobora gutuma ubutumwa bugera ku bantu benshi.

Hari abahangaga indirimbo bakadushimusha batakiriho, batagize amahirwe yo gusoza uyu mwaka bagihumeka, abo harimo;

5. Peter Klatzow 

Uyu ni umuhanzi, yacurangaga piano ukomoka muri South Africa yitabye Imana ku wa 29 ukuboza 2021 afite imyaka 76.

4. Paolo Giordano 

Icyamamare mu gihugu cya Italy waririmbaga acuranga guitar, yitabye imana ku wa 29 ukuboza 2021 afite imyaka 59 yazize covid-19 mu bitaro bya perscara.

3. Grand Jojo

yitabye Iman taliki ya 01 ukuboza 2021, akaba akomoka mu gihugu cya Belgium yazize indwara z'igihe kirekire yari asanganwe.

2. General Defao 

Uyu ni umuhanzi w'umuturanyi ukomoka mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya congo, yapfiriye muri Cameron nyuma y'igihe gito agarutse muri congo, kuko ku ngoma ya Kabilla yari yarahunze kubera impamvu zo kutumvikana n'abayobozi.

1. Jay poly 

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay poly, umuhanzi ukunzwe cyane mu rwanda ndetse n'ahandi hose, yitabye Imana ku myaka 33 aho yari ari muri gereza akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yitabye Imana ku wa 02/09 /2021.

 

Chekhov Journalist ✅