Abakinnyi b'ikipe yashakaga gutwara igikombe ikaba itari yatsindwa banze gukora imyitozo kubera amadeni

Abatoza bageze ku kibuga bategereza abakinnyi barabaheba nyuma y'uko bo bivumbuye kuko batari bahembwa.

Oct 28, 2022 - 06:44
Oct 28, 2022 - 06:45
 0
Abakinnyi b'ikipe yashakaga gutwara igikombe ikaba itari yatsindwa banze gukora imyitozo kubera amadeni

Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa nyafurika, abakinnyi ba AS Kigali Banze gukora imyitozo kubera Amadeni barimo kwishyuza ndetse bakaba bahemukiye abatoza bari bageze ku kibuga cy'imyitozo.

Iyi myitozo yagombaga gutangira nyuma y'umukino wa gicuti wahuje ikipe ya APR FC yanyagiye Bugesera FC ibitego bitatu ku busa, nyuma y'uyu mukino abatoza ba AS Kigali barangajwe imbere na Cassa Mbungo Andre bategereje abakinnyi barababura.

Impamvu nyamukuru yatumye abakinnyi ba AS Kigali basiba imyitwarire ni uko ubuyobozi bw'iyi kipe burangajwe imbere na Shema Ngoga Fabrice bubarimo imishahara y'amezi abiri.

AS Kigali iheruka gutsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0, mu mukino wa mbere w’ikirarane wabaye ejo ku wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, mu Karere ka Huye.

Icyo gihe umutoza wa AS Kigali yari yabuze ko abakinnyi bananiwe ariko gake gake bongera kugaruka mu bihe byabo byiza hanyuma bagahangana n'andi makipe akomeye ashaka igikombe cya Shampiyona dore ko intego ari igikombe cya Shampiyona kugira ngo urugendo rwo kugera mu matsinda ruzaborohere.

Chekhov Journalist ✅