Champ ya mbwa ya Biden yapfuye ibasiga mu gahinda
Umuryango wa Joe Biden mu kababaro gakomeye nyuma y’urupfu rw’imbwa yabo
Imbwa yitwa Champ y’umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden n’umugore we Jill Biden, yapfuye ifite imyaka 13.
Imbwa yitwa Champ y’umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden n’umugore we Jill Biden, yapfuye ifite imyaka 13.
Iyi mbwa yo mu bwoko bwa German Shepherd yapfuye kuri uyu wa Gatandatu igwa muri White House aho batuye. Amakuru y’urupfu rwayo yatangajwe n’umugore wa Biden avuga ko bashenguwe n’urupfu rwayo.
Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “ Ruhukira mu mahoro muhungu wacu mwiza Champ, tuzahora tugukumbura.”
Perezida n’umugore we bagaragaje agahinda gakomeye batewe no kubura iyi mbwa, bavuga ko ibasigiye irungu rikomeye kandi ko bari bayifitiye urukundo ruhambaye.
Bavuze ko bazakumbura kubaba hafi mu masaha y’umugoroba bota umuriro, bayikorakora, izunguza umurizo nkuko akenshi byajaga bigenda.
Champ yapfuye ifite imyaka 13 ikaba yaravukiye muri Leta Pennsylvania. Iyi mbwa yari isobanuye byinshi kuri uwo muryango kuko yo na mugenzi wayo Majro nibyo Biden n’umuryango we binjiriranye muri White House muri Mutarama uyu mwaka.