Ese Putin atangiye gutsindwa muri Ukraine? Ingabo z'u Burusiya zavuye muri Kherson

Nyuma y'igihe hitegurwa intambara muri Kherson,bitunguranye ingabo z'Abarusiya zahise ziva muri uwo mugi zisubira inyuma

Nov 10, 2022 - 22:50
Nov 11, 2022 - 10:48
 1
Ese Putin atangiye gutsindwa muri Ukraine? Ingabo z'u Burusiya zavuye muri Kherson

Kuri tariki ya 09 Ugushyingo mu buryo bwateye urujijo benshi Minisitiri w'ingabo mu Burusiya bwana Jenerari Sergei Shoigu ari kumwe na Jenerari Sergei Surovokin ushinzwe ibikorwa by'intambara mu gihugu cya Ukraine batangaje ko ingabo zabo zigiye kuva mu mugi wa Kherson.

Aba bajenerari kuri televisiyo y'igihugu mu Burusiya batangaje ko bitewe nuko Ukraine ishaka kugotera Abarusiya muri uyu mugi igamije kwicisha inzara abasirikare babo muri aka gace ariyo mpamvu bahisemo kuvana ingabo zabo muri uyu mugi wa Kherson.

             Ingabo z'Abarusiya zavuye muri Kherson 

Nyuma y'uko ingabo z'u Burusiya zivuye muri Kherson Abasesenguzi bari kwibaza niba ari ugutsindwa cyangwa ari uguhindura amayeri mashya y'urugamba kuruhande rw'u Burusiya. Kuruhande rwa Ukraine bababajwe nuko Abarusiya bavuye muri uyu mugi batarwanye kuko biteguraga guha isomo rya gisirikare Abarusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko nta mpano umwanzi yaguha kurugamba. Yakomeje avuga ko uko biri kose bagomba kwigengesera mu kwinjira muri uyu mugi kuko u Burusiya bufite impamvu zihariye zatumye bava muri uyu mugi.

Tubibutse ko Kherson ari kamwe mu duce tune twatoye twiyomeka kuburusiya kandi u Burusiya nabwo bwemeje ko utwo duce twabaye uduce tw'u Burusiya ko kandi bazakoresha imbaraga zose bafite kugira ngo barinde uduce tune twabiyometseho ari two Zaporozhye, Luhansk, Donetsk ndetse niyi Kherson bavuyemo.

Uko biri kose iminsi igiye kuza iduhishiye byinshi kuri iyi ntambara yatangiye kuri tariki ya 24 Gashyantare 2022 itangijwe n'u Burusiya.

IVOMO: Ikinyamakuru ALIJAZIRA , 

              Ikinyamakuru TASS