Sobanukirwa byimbitse ku ndwara ya Stroke ikomeje kwica abantu benshi kw'Isi

Mwiyi myaka indwara nyinshi ziri guhitana abantu benshi, ukabona umuntu wari uzi ko ari muzima,yituye hasi,ataye ubwenge,abantu bagatangira kuvuga ngo bamuroze abandi bagakeka izindi mpamvu, Kandi nyamara hari indwara nyinshi tuba tudasobanukiwe zishobora gufata umuntu kubera kutabimenya bikarangira zimuhitanye, Uyu munsi twahisemo kubabwira kundwara y'ubwonko izwi nka Stroke.

May 19, 2021 - 07:48
 0
Sobanukirwa byimbitse ku ndwara ya Stroke ikomeje kwica abantu benshi kw'Isi

Waba uzi cg warumvise ibimenyetso by’indwara y’ubwonko yitwa Stroke?
Iyi ndwara niyo tugiye kugarukaho

Stroke: ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe,uku guhagarara kw’amaraso gushobora guterwa no kwifunga kw’imitsi cyangwa se guturika kwayo.Icyo gihe ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge.
Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira kwangirika.

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko iyi ndwara iri kugusatira?

Hari ibimenyetso byinshi bishobora ku kukwereka ko iyi ndwara iri ku gusatira, Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa healthystripes mu nkuru yayo ifite umutwe ugira uti “5 Signs To Know That A Stroke Is Coming ! This May Save Your Life ! “

Ngibi ibimenyetso 5 byakwereka ko Stroke iri kugusatira:

1. Kuribwa umutwe udakira
Ushobora kurwara umutwe bitewe no gukora cyane cyangwa se akananirwa akarwara umutwe, ndetse yewe umutwe ushobora guterwa n’ubundi burwayi runaka mu mubiri umuntu ashobora kuba afite ariko nubona uhorana umutwe udakira kandi ukabona nta mpamvu uzi iwutera,uzagire amakenga ugane muganga.

2. Kumva ufite imbaraga nkeye mu maboko ndetse no kugira ibinya mu mubiri
Abantu benshi hari igihe bagira imbaraga nkeya mu bice bimwe na bimwe cyangwa se bakumva ibintu bimeze nk’ishinge bibajomba ndetse n’ibinya mu mubiri wabo,niwumva bimeze gutyo,jya ugerageza kuzamura amaboko,uyarenze umutwe,kugira ngo urebe niba agerayo.Niba stroke itangiye kuza rero,ukuboko kumwe kuzahita kwimanura.

3. Kwitiranya ibintu
Iyo iyi ndwara iri kukugera amajanja,utangira kwitiranya ibintu.umuntu ugasanga muganira ntimwumvikana neza,aritiranya ibintu,ndetse ukumva ibitekerezo atanga biterekeranye n’ikiganiro muri kugirana.Uramutse ubonye umuntu nk’uwo rero,uzamugire inama yo kujya kwa muganga kuko icyo ni ikimenyetso simusiga.

4. Gutangira kugorwa mukuvuga
Kuvuga bimwe bita kudidimanga bibaho kuri bamwe, ariko iyo wavugaga neza mu busanzwe,ariko ugatangira kugenda uvuga udidimanga,ijambo ridasohoka neza,geregeza gusubiramo ayo magambo ni wumva bitari gukunda neza,uzamenye ko stroke iri kukugera amajanja.Uzihutire kujya kwa muganga.

5. Kugenda udandabirana ugatera intambwe ubona zitajyanye
Uwo Stroke iri kugera amajanja,guhuza ibintu (cyangwa se Coordination) biratakara,ukabona umuntu aragenda nk’uwasinze,ubona atera intambwe zitajyanye.Impamvu yabyo ni uko ubwonko buba butangiye kugira ikibazo.

Dore imwe mumiti yagufasha kwirinda iyi ndwara ya Stroke ndetse ikanagufasha mukuyikira igihe wabimenye ko uyirwaye bitarakomera.

Byashoboka cyane ko wakwirinda ibyagutera stroke, ariko ukanga ukaba wayirwara, ese waba uyirwaye ? ese waba ushaka kuyirinda ? Ubu rero habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera, ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration), ifasha imitsi y’ubwonko gukora neza, igatuma amaraso atembera neza,ndetse ikanagufasha gukira stroke. Muri iyo miti twavugamo nka : Gingko biloba capsule,Soybean Lecithin Capsule,Deep sea fish oil capsule (Omega 3).Cardiopower capsul, C24/7.... Ikindi kandi iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje, Kwirinda biruta kwivuza, Mugire ubuzima bwiza.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw